MIFOTRA yasabye abize ubuhinzi kubyaza umusaruro amahirwe abubonekamo
Ubukungu

MIFOTRA yasabye abize ubuhinzi kubyaza umusaruro amahirwe abubonekamo

KAMALIZA AGNES

November 22, 2024

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yagaragarije urubyiruko ko ari rwo nkingi ya mwamba izatuma igihugu kigira umutekano w’ibiribwa mu gihe kiri imbere bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu buhinzi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yasabye urubyiruko rwize iby’ubuhinzi guha agaciro umwuga wabo no kugira uruhare mu iterambere binyuze mu gushyira imbere ubuhinzi.

Minisitiri yagaragaje ko urubyiruko rwose rufite aho ruhuriye n’ubuhinzi rukwiye kubukora bita mu guhanga udushya, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byatuma butera imbere.

Yagize ati: “Urubyiruko ni ingenzi mu guharanira umutekano w’ibiribwa mu gihe kizaza. Binyuze mu guhanga udushya no kwihangira imirimo, bashobora kubaka ubuhinzi burambye kandi bwiza kurushaho.”

Yagaragaje ko u Rwanda rushishikajwe no gukangurira urubyiruko kwinjira mu buhinzi, bagaha agaciro umusaruro ubukomokaho, bakaba babushyira ku rundi rwego bukazamura ubukungu ndetse n’umutekano w’ibiribwa ukiyongera.

Igenamigambi ry’Iterambere ry’Ubuhinzi (2018–2024) ryagaragaje ko abize iby’ubuhinzi bakiri bake kuko  66% by’abakora mu buhinzi barangije amashuri abanza, 26% nta mashuri bafite, 6.6% bize ayisumbuye, mu gihe  1.4% ari bo babyize muri kaminuza.

Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yagaragaje ko ubuhinzi bukeneye ababukora barabwize kugira ngo bahangane n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe, bahange udushya binyuze mu kubukora mu buryo burambye bityo bikongera umusaruro.

Yagize ati: “Abahinzi bazi neza ibyo bakora bashaka ibisubizo aho  bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, bagakora ubushakashatsi bushya ku bihingwa n’uburyo bwo kongera umusaruro, ndetse bagatanga ibitekerezo bifasha mu igenamigambi no mu iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi.”

Yongeyeho ko n’ubundi bumenyi bwiyongera ku mashuri ari ingenzi kuko bufasha mu kuba bakoresha neza ubutaka, gutunganya imirima mu buryo bunoze, gufata ibyemezo bifite ishingiro ku ishoramari ribyara inyungu nyinshi, guhindura ibihingwa bikenera imbaraga nke bakajya ku bihingwa byinjiza amafaranga menshi nk’imbuto n’indabo, gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije bishingiye ku gutegura abahinzi bafite ubumenyi bukenewe n’ibindi.

Dusenge Benitha, ni umunyeshuri wasoje kwiga iby’ubuhinzi,agaragaza ko yakuze akunda ubuhinzi bitewe nuko yakuze ari byo ababyeyi be bakora ari nabyo byamuteye kubyiga, aho afite intego yo gushyigikira ababyeyi be bukabateza imbere.

Yagize ati: “Nakuze numva ngomba gufasha ababyeyi banjye tugakora ubuhinzi mu buryo bugezweho kuko nabonaga babukora mu buryo butagezweho. Icyo nasaba bagenzi banjye basoza kubwiga bakigira mu mijyi ni uko bareba ahari amahirwe y’ibyo bakora akaba ari ho bakorera.”

Mugisha Dominique Savio, asoje iby’Ubuhinzi akaba yaratsinze neza mu gutegura ibyo kurya,ibyo kunywa n’ibindi byerekeye inganda z’ibiryo, agira inama abo bahuje umwuga gushaka amafaranga batitaye niba ava mu mujyi cyangwa mu byaro

Yagize ati: “Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko bakumva ko aho babonye amahirwe y’akazi ari ho bakorera cyane ko ubuhinzi bwiza bukorerwa aho wabonye ko bushoboka ko ubuhakorera. Guhinga kwiza ntibikwiye kureberwa mu mijyi gusa kuko hari aho utasanga ubuso bw’ubutaka wifuza ushaka gukoreraho cyangwa ugasanga n’ibyo ushaka guhinga bitajyanye naho.”

Ubuhinzi ni urwego shingiro rw’ubukungu bw’u Rwanda, rufite uruhare runini mu mpinduka z’ubukungu, aho buteza  imbere abagore no guha akazi urubyiruko. Nk’uko byagaragajwe n’Ibarura rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire (2022) , ryagaragaje ko hafi 69% by’imiryango mu Rwanda ikora ibikorwa by’ubuhinzi, kandi abantu bagera ku 400 000 bakora mu bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi n’ibiribwa.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NTS2, biteganyijwe ko ubuhinzi buzajya buzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi  buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko.

Umusaruro ubukomokaho ukazazamuka hejuru ya  50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n’imbuto.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA