Mifotra yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange
Ubuzima

Mifotra yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange

Imvaho Nshya

August 11, 2024

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yamenyesheje abakoresha n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo riri ku rubuga rwa X, rigira riti: “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.”

Hatanzwe ikiruhuko rusange mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Ibirori byo kurahira byabereye muri Sitade Amahoro aho byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu basaga 20, Abakuru ba za Guverinoma, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abandi banyacyubahiro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA