Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye imishinga ikomatanyije ikemura ibibazo binyuranye mu Muryango Nyarwanda kandi ikanafasha mu gusubiza mu miryango abangavu babyariye iwabo.
Abana b’abangavu bashukashukwa bagaterwa inda akenshi bagira ibikomere bakura ku nda batateganyije ariko n’ibituruka ku kuba ababyeyi bamwe na bamwe bibagora kubakira bakaba banabagira ibicibwa mu miryango.
Aha ni ho Umuryango CECI-Rwanda wiyemeje guhuza abana b’abangavu n’imiryango yabo binyuze mu mishinga ikomatanyije yimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse ikagira uruhare mu kurwanya ubukene, kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abo bangavu bafashwa kwibumbira hamwe bagakora imishinga itandukanye ibateza imbere, bakanahugurwa mu buryo burushaho kubagarurira icyizere ku buryo imiryango yabo na yo yongera kukibagarurira.
Bamwe mu bangavu babyariye iwabo mu Karere ka Bugesera bashimiye uyu muryango wababumbiye hamwe uyu munsi bakaba bafite ibikorwa by’iterambere bibumbiye hamwe, bakanashima Leta y’u Rwanda izana abafatanyabikorwa babafasha kwikura mu buzima bubi.
Masengesho Clarisse, umwe muri abo bangavu batewe inda zitateguwe, yavuze ko guhurizwa hamwe no gushyigikirwa byatumye batangiza umushinga wo gukora ifumbire y’imborera no gufumbira imyaka bahinga igatanga umusaruro ushimishije aho basagurira n’amasoko.
Yavuze ko mbere yo guhurizwa hamwe na bagenzi be atari azi kwizigama, atazi gukorera amafaranga, ariko ubu azi kwizigama kandi arakora akiteza imbere.
Ati: “Ifumbire tuyijyana mu mirima tugafumbira imyaka irimo puwavuro, intoryi, karoti, beterave, ibitunguru, ibishyimbo n’ibigori n’ibindi byakwera tukabijyana ku isoko, kandi iyi fumbire ni yo dukoresha twebwe ntabwo dukoresha imvaruganda.”
Mukamwiza Grace na we ati: “Twe ntabwo twari tuzi ko imyanda dukuramo ifumbire ifite akamaro kuko habagaho gutwika imyanda, tutazi ko byangiza ikirere ariko ubu nta muntu twatuma atwika kuko tuba tuzi agaciro kabyo. Ikindi turanizigama, mu mpera z’umwaka tuzaba turi kugabana ibyo twagezeho mu kwizigama. Icyo dushimira Imana abana bacu bari bari mu mirire mibi, ubu bariga, bameze neza kandi bariga mu Kigo mbonezamikurire y’abana bato.”
Umulindwa Olive, Umuyobozi wa CECI mu Rwanda, yavuze ko umushinga wo gufasha abana b’abakobwa bakiri bato wakomatanyijwe no kurengera ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu mikoranire n’Umuryango CEFA-Rwanda usanzwe ukorana n’abagore bo mu cyaro ndetse n’abana bigganjemo ababyariye iwabo.
Ati: “Ni twe twazanye igitekerezo gishya, hanyuma dushyiramo amafaranga… Iyo aba bakobwa bamaze kujya mu mushinga bakigirira icyizere, bagatangira kugera ku mafaranga, hariho gahunda ibaho yo kugira ngo babahuze mu biganiro n’ababyeyi, ababyeyi na bo bakabereka uruhare rwabo n’uburyo bakwiriye gushyigikira abana babo ntibabatererane.”
Yakomeje avuga ko gufasha abangavu bikiza n’ababyeyi ibikomere batewe no kubona abana babo batwise inda batateganyije, bakaba banagira ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi babo bakomorana ibikomere.
Akomeje agira ati: “Rero hariho ibiganiro bihuza abana n’ababyeyi bakaganira, ababyeyi bakabyumva bagafata iya mbere mu gukomeza kubarera. Twagiye tubona bikora aho ababyeyi bagiye bagaruka noneho bakajya basigarana ba bana, abana na bo bagasubira mu mashuri cyangwa gukora indi mirimo ibabyarira inyungu.”
Umulindwa ahamya ko uyu mushinga ugabanya kuba abana b’abakobwa bahura n’ibishuko kuko iyo umugore n’umukobwa ageze ku mafaranga yigirira icyizere nta muntu wongera kumushuka.
Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimye imikoranire yabo n’Umuryango CECI- Rwanda wazanye gahunda ikomatanyije yo kwimakaza uburinganire ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Yakomeje ashima uburyo abana b’abangavu bongera guhuzwa n’imiryango ati: “Abenshi Imiryango iba yarabaretse yarabataye, ariko uko tubongerera ubushobozi ni ko tugomba gutuma na ya miryango ibakunda kuko baracyari bato, baracyakeneye n’ubundi kurererwa muri ya miryango kandi bikagenda bikanatanga umusaruro mwiza kuri wa mwana wavutse habayeho isambanywa kuko bitavuze ko atari umwana uzagirira Igihugu akamaro.”
Mu Karere ka Bugesera, uretse abafashijwe mu gukora ifumbire y’imborera, hari kandi abafite indi mishinga irimo uwo guhinga ibihumyo bitanga icyizere ko bishobora kuba ubuhinzi bukungahaza Abanyabugesera.