MIGEPROF yagaragaje ko ibibazo by’abana bishingiye ku makimbirane yo mu miryango
Imibereho

MIGEPROF yagaragaje ko ibibazo by’abana bishingiye ku makimbirane yo mu miryango

KAMALIZA AGNES

November 25, 2024

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF yagaragaje ko ibibazo abana bafite birimo ubuzererezi, guta ishuri, ihohotera ribakorerwa; ryaba irishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bwabo n’ibindi ahanini bishingiye ku bibazo bigaragara mu miryango bakomokamo.

MIGEPROF iravuga ibi mu gihe kuri uyu wa 25 Ukwakira, hatangiye igihe cy’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina ahanini riterwa n’ibibazo bisanzwe biri mu muryango nyarwanda birimo; abatarumva neza ihame uburinganire n’ubwuzuzanye, kubyara abo badashoboye kurera, ingeso mbi zirimo kutubahiriza inshingano za kibyeyi, gusahura urugo, gusesagura, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’ibindi.

Yagaragaje ko ibi byose bigira ingaruka by’umwihariko ku bana; aho hari abana bagwingira, abasambanywa, abata ishuri, abajya mu buzererezi n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Minisitiri Uwimana yagize ati: “Ibi bibazo n’ibindi bigira ingaruka ku batuye mu Muryango by’umwihariko abana nkaho hari abana bagwingira, ikibazo cy’abana bata ishuri, haracyari ikibazo cy’abana bahunga imiryango bakajya mu buzererezi n’ibiyobyabwenge bahunga amakimbirane, ubukene, ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda cy’abana basambanywa ari bato n’ibindi.”

Minisitiri Uwimana Consolee yavuze ko hakiri icyuho mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina nkaho hakiri abantu badatanga  amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane, asaba ko bajya bagaragaza hakiri kare iyo miryango ikaganirizwa mu rwego rwo gusigasira umuryango w’ejo hazaza.

Yagize ati: “Mu byo dusabwa twiyemeje nk’Abanyarwanda harimo kuba ijisho rya mugenzi wacu, gutangira amakuru ku gihe, ariko ikigaragara ni uko hari abana bata ishuri bakajya mu buzererezi duhari tubirebera ducecetse. Turacyafite abaturanyi bacu babana n’amakimbirane bakazagera aho bicana ntacyo twakoze tumeze nk’abareberera…. tuti ‘bashatse bakuze’,  ‘ni ko zubakwa n’ibindi’.”

Ubushakashatsi bwo mu 2020 bwakozwe ku mibereho n’ubuzima bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu n’umwaka bari bagwingiye.

Mu gitabo cy’imibare gikorwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), buri mwaka cyo mu 2022-2023 cyagaragaje ko 6.8% by’abana bakagombye kuba bari mu ishuri baritaye, mu gihe mu myaka itanu ishize abana ibihumbi 20 babyaye.

MIGEPROF yasabye abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu gufasha imiryango ibana mu makimbirane bakigishwa indagagaciro zibafasha kubaka rugakomera ndetse banaha uburere abana babo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA