MIGEPROF yasabye aba ‘feminist’ kutabogama
Imibereho

MIGEPROF yasabye aba ‘feminist’ kutabogama

KAMALIZA AGNES

November 25, 2024

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF yasabye abiyita ko baharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa (feminist), kureka kubogamira cyane ab’igitsina gore, ahubwo bagafatanya n’abandi kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu minsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Umuryango uzira ihohoterwa.’

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko ab ‘feminist’ bakwiye kureka ubuhezanguni ahubwo bakagira uruhare mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire, aho gushyigikira uruhande rumwe gusa.

Yagize ati: “Feminist ntabwo ari ukuba umuhezanguni, kandi nta n’ikintu giteganyijwe cy’umwihariko kuri bo. Ahubwo ni ugukomeza kubaganiriza tukabakangurira ko bakwiye kugira uruhare mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire, aho kugira ngo bajye mu buhezanguni. Ntabwo ‘feminist’ biba mu kurwana cyane ku ruhande rw’abakobwa ni ukumva ko twese tungana nk’umugabo n’umugore.”

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko Abafeminist nta nyigisho bateganyirijwe z’umwihariko ngo bamenye uburinganire n’ubwuzuzanye ahubwo bazakomeza kuganirizwa bakumvikanisha neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry na we yagaragaje ko   ubuhezanguni bwibasira bamwe bubangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo ko aba ‘feminist’ bakwiye gusobanukirwa neza bakarwanya ivangura rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Feminist, ni umuntu urwanya ivangura rishingiye ku gitsina, yaba umugore cyangwa umugabo. Ubuhezanguni bwibasira bamwe, bubangamira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko hari abantu n’ubu batarasobanukirwa uburinganire n’ubwuzanye, bagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga no kubigisha kuko hari ubwo usanga biteje amakimbirane mu muryango.

Nyirakanani Maranatha yagize ati: “Hari abagore batarabisobanukirwa ugasanga hari inshingano banze bakitwaza ko uburinganire bwaje. Cyane cyane nko mu cyaro hari ababyitwaza bagasinda cyangwa bakirirwa mu tubari ugasanga biteje amakimbirane nabo bashakanye.”

 Bagume Isaka na we agaragaza ko hari bamwe mu bagore usanga bagirwa inama zo kunanirana bitwaje uburinganire, kandi ari ibintu bidakwiye ahubwo abantu bakeneye kubwumva neza bukabafasha mu iterambere aho gusenya.

Yagize ati: “Akenshi uba usanga hari abagirana inama zitubaka aho nk’umwe ashobora kugira uruhare mu gusenyera mugenzi we yitwaje uburinganire.”

MIGEPROF isaba abantu kubaka umuryango nyarwanda haganirizwa abatarasobanukirwa uburinganire n’ubwuzuzanye, hibandwa kandi no ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo n’ubupfura, ari nazo bakubakiraho zikabarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu muryango.

Minisitiri yatangaje ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe inkundura y’abiyita aba ‘feminist’ bakunze kugaraza ko baharanira uburenganzira bw’abagore, ariko nanone bakunze kumvikana mu mvugo zibasira abagabo cyangwa bashaka  guhanganisha impamde zombi, mu gihe hari urundi ruhande narwo rugaragaza ko rutabashyigikiye ahubwo bakwiye kumenya no gusobanukirwa  uburenganzira baharanira ubwo ari bwo, bagashyigikira ibigomba gushyigikirwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA