Mu myaka ine iri imbere mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, hazaba hari ishuri ry’icyitegererezo ry’ubumenyi ngiro “Center of Vocational Excellence – CoVE” rizigisha ikorananabuhanga ryifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, rikaba ryitezweho impinduka zikomeye mu buhinzi bw’u Rwanda.
Muri uwo mushinga biteganywa ko uzuzura utwaye miliyoni 50 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda, urubyiruko n’abahinzi bazajya bafashwa kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi bujyanye n’igihe, bunoze kandi burambye.
Iri shuri rigiye gutangizwa mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko bitarenze mu 2050 ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda buzaba bwibanda ku bucuruzi ndetse bukoresha ikoranabuhanga rigezweho, aho bizaba bikorwa n’abahinzi–borozi babigize umwuga bahuje ubutaka bwuhirwa busaga hegitari 600 000.
Nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Icyerekezo 2050, ubuhinzi bw’u Rwanda buzaba bwarubatswe mu buryo buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi buzaba bukoresha ubuhanga bugezweho mu gutanga umusaruro uhagije ku baturage b’u Rwanda bazaba basaga miliyoni 22 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurihamibare mu Rwanda (NISR).
Iryo shuri ry’icyitegererezo rigiye kubakwa i Musanze rigiye kubakwa ku bufatanye bwa Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Luxembourg, binyuze mu mushinga ugamije kunoza ubumenyi butanga imirimo mu buhinzi bwa kijyambere (Improving Skills for Holistic Employment in Modern Agriculture/ISHEMA).
Nk’uko bisobanurwa n’abategura uyu mushinga, iryo shuri rizaba rifite inyubako zigezweho, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi bigezweho n’ibidukikije byiza byo kwigiramo.
Rizajya ritanga amasomo y’igihe kigufi n’amahugurwa y’igihe kirekire ku buhinzi n’ubworozi, ribe n’ikigo cy’umusaruro aho abanyeshuri bazajya bimenyereza mu bikorwa bifatika byo guhinga no gutunganya ibikomoka ku matungo n’ibihingwa.
Eng. Paul Umukunzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), avuga ko iryo shuri rizafasha urubyiruko kujyana n’igihe mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ubu dushaka ko ubuhinzi bw’u Rwanda buba ubwa kinyamwuga. Abanyeshuri bazajya bigira mu ishuri bazahita binjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bufatika, bashobora no kwihangira imirimo biciye mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ijyanye n’igihe. Uyu mushinga wa ISHEMA uzagira uruhare runini mu guhindura isura y’ubuhinzi mu Gihugu.”
Yongeraho ko iryo shuri rizajya ritanga ubumenyi kuva mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, hakazaba hari n’inzu izajya ibikwamo umusaruro w’ibyakozwe n’abanyeshuri mu gihe utari wabona isoko.
Uhagarariye abafatanyabikorwa bo mu gihugu cya Luxembourg George Ternes, yashimangiye ko igihugu cye gikomeje gushyigikira gahunda za Leta z’u Rwanda zigamije iterambere ry’abaturage binyuze mu burezi n’ubuhinzi bugezweho.
Yagize ati: “Twishimiye kuba u Rwanda ari igihugu gishyira imbere iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Iri shuri rizaba urufunguzo rwo guhanga imirimo no guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga. Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika.”
Abaturage baturiye aho iryo shuri rizubakwa mu Murenge wa Busogo, bavuga ko batewe ishema no kuba rigiye kubakwa iwabo kuko rizabafungurira amahirwe mashya yo kwiga, kubona akazi no kumenya ubuhinzi bugezweho.
Mukamana Vestine, umwe muri bo, yagize ati: “Tuzabona amahirwe yo kwigira hafi y’iwacu, kandi n’abahinzi- borozi bazajya bigishwa uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro. Twizeye ko bizadufasha kwiteza imbere.”
Umushinga ISHEMA uzashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’iyinjizwamo ry’abantu bose, kugira ngo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga na bo bagire amahirwe angana mu mahugurwa no mu isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka iri shuri bizatangira mu gihe cya vuba, ndetse rikazaba ryarangije kubakwa mu myaka mike iri imbere, rikazajya rihugura abahinzi, urubyiruko n’abarimu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho.
Iryo shuri ry’icyitegererezo rizaba isoko y’impinduka mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, rifashe igihugu kugera ku ntego yo kugira ubuhinzi bunoze, bw’umwuga kandi butanga inyungu ku baturage bose.
Biteganyijwe ko rizaba ari rimwe mu mashuri atatu ya CoVE azubakwa mu Rwanda, rifashe kuzamura ireme ry’ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, no gufasha igihugu kugira urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’igihe mu buhinzi.
Uwo mushinga uzafasha kandi gushyiraho ibigo by’isuzuma n’itangwa ry’impamyabumenyi ku bafite ubumenyi n’uburambe, ndetse no gukomeza imikoranire hagati y’amashuri, inganda n’ibigo by’ubushakashatsi mu rwego rwo kuzamura umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bwunganirwa n’udushya.
Kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi i Musanze ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guhindura ubuhinzi mu Rwanda, bukava ku rwego rwa gakondo bukaba urwa kinyamwuga.