Miliyoni 34 Frw zashowe mu kugenzura ibyago bya internet ku bana
Uburezi

Miliyoni 34 Frw zashowe mu kugenzura ibyago bya internet ku bana

KAMALIZA AGNES

December 12, 2024

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda (MTN Rwanda) yatanze 25 000 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni zisaga 34 z’amafaranga y’u Rwanda, zifashishwa mu gukora ubushakashatsi ku mibereho y’abana bato kuri internet n’ibyago bahura na byo.

Ni ubushakashatsi buzakorwa muri gahunda yagutse y’ubufatanye iyo sosiyete yatangije ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), igamije gushyigikira uburezi himakazwa gukoresha ikoranabuhanga ritekanye ku bana, gusesengura no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu burezi, guteza imbere uburengnzira bw’abana no kurandura imirire mibi.

Ibigo byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024, aho mu byo biyemeje harimo gukora ubwo bushakashatsi bugamije kugaragaz ibyago abana bahurira na byo ku ikoranabuhanga, uruhare rw’ababyeyi mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga, ndetse no guharanira umutekano w’ikoranabuhanga ku bana.

Ni gahunda igamije gufasha abana basaga miliyoni 3.4 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gukoresha ikoranabuhang amu buryo butekanye. Muri rusange, ubwo bushakashatsi kandi bwitezweho kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga itekanye y’abana bari hagati y’imyaka 0 na 17.

Ku bijyanye no kurinda abana igwingira n’imirire mibi hagamijwe gushyigikira imibereho myiza, MTN izashyigikira Gahunda y’Igi Rimwe ku buri Mwana, aho abarenga 1000 bazabyungukiramo biganjemo abatuye mu duce dutandukanye two mu Karere ka Gicumbi.

MTN kandi izagira uruhare muri gahunda yo gutuma abana bigira ubuntu kuri murandasi ‘Zero-Rated Platform’, binyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), aho bizagera ku bana n’abarimu barenga miliyoni 1.5 biganjemo abo mu bice by’ibyaro.

Julianna Lindsey, Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, yagaraje ko ubu bufatanye buje bwunganira intego zabo zo gufasha Leta y’u Rwanda guteza imbere uburenganzira bw’umwana.

Agaragaza ko UNICEF isanzwe igira uruhare mu gushyigikira uburezi ariko bigiye kuba akarusho ubwo hagiyeho uburyo bwo kwigira kuri interineti y’ubuntu, hanakorwa ubushakashatsi buzatuma ababyeyi bafata ingamba zo kurinda abana ndetse himakazwa guhangana n’imirire mibi.

Yagize ati: “ Hari uburyo bwiza bwari busanzweho bwashyizweho bwa E- learning ariko kuba MTN igiye kubishyigikira abana bakiga nta kiguzi cya interiteti ni ibintu byiza cyane. Kuba tugiye gufatanya nanone dukora ubushakashatsi bugamije kureba uburyo abana bakoresha imbuga nkoranyambaga na byo bizadufasha kumenya aho gushyira imbaraga nk’ababyeyi kuko tuzamenya uburyo abana bakoresha ikoranabuhanga ariko mu buryo bwiza kandi biadufasha kurinda abana kuko tuzaba dufite amakuru yuko twarinda abana.”

Mapulo Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, agaragaza ko bishimira ibikorwa bya UNICEF ari na yo mpamvu bahisemo kubatera ingabo mu bitugu bagakoresha ubushobozi bafite bashyigikira uburezi  bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’abana.

Yagize ati: “Ni byiza ko tugira uruhare mu gukoresha ubushobozi bwacu mu bikorwa byo gushyigikira abana duharanira ko ejo haba heza kurushaho. Ntekereza ko ababyeyi cyangwa imiryango yiganjemo ituye mu bice by’ibaro ko bafite inyota yo kuzabona abana babo bakoresha interiti biga, nkanatekereza ko ababyeyi bazishimira kubona abana babo bafite ubuzima bwiza binyuze mu kubagaburira amagi.”

Mapulo yongeyeho ko bazishimira ibizava mu bushakashatsi kuko bizatuma barengera ejo heza h’abana kandi n’ababyeyi ari cyo bifuza.

Ubu bufatanye buje bubanziriza ubundi bw’igihe kirekire bwo gukemura ibibazo by’ibanze bikibangamiye abana, hagamijwe ko abana bagira ubuzima bwiza bafite ubumenyi buhagije.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA