Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe J.P. Olivier, ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye Inama y’Akanama k’Umutekano kayobowe na Algeria.
Ibiganiro byibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane n’inyungu ibihugu bihuriyeho n’uwo muryango.
Uyu munsi yahuye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Algeria Ahmed Attaf, uwa Somalia Ahmed Fiqi n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ishizwe Ububanyi n’Amahanga mu bya Politiki, Rosemary DiCarlo.
Minisitiri Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wo muri Alijeriya, H.E. Ahmed Attaf bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’u Rwanda na Algeria no gushakisha inzira z’ubufatanye bwimbitse.
Mu biganiro bagiranye na Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’amahoro bibanze kugushakisha uburyo bwo gushimangira ubufatanye hagati yu Rwanda na Loni mu kubungabunga amahoro, bongera gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.
Minisitiri Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro na Madamu Rosemary DiCarlo, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe politiki byibanze ku kuzamura ubufatanye hagati yu Rwanda na Loni, no guteza imbere ubwumvikane busangiwe.