Nyagatare: Hafunguwe ikigo gifasha abahinzi kubona imashini zihinga
Ubukungu

Nyagatare: Hafunguwe ikigo gifasha abahinzi kubona imashini zihinga

HITIMANA SERVAND

August 21, 2025

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, itangaza ko hakenewe umusanzu w’abikorera mu kongera umubare w’imashini zifashishwa mu buhinzi, hagamijwe gukomeza ingamba zo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

‎Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama ubwo mu Karere ka Nyagatare hafungurwaga ku mugaragaro Ikigo gifasha abahinzi kubona no gukoresha imashini zihinga (Mechanization Hub).

‎ Ni uburyo bufasha uyikeneye agahuzwa n’abazifite ndetse hakanatangwa amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kuzikoresha.

‎Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko imashini zifashishwa mu buhinzi zidahagije kuko kugeza ubu mu Rwanda zitaregera no kuri 250.

‎Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Dr Telesphore Ndabamenye,  yavuze ko hari ingamba zafashwe zirimo gukorana n’abafatanyabikorwa.

‎Yagize ati: “Uburyo bwo gukoresha imashini butanga umusaruro wikubye kenshi ubuhinzi bukoresha amaboko.Twari tugifite icyuho mu kugira izi mashini zihagije no kuzegereza abazikenera. Twafashe ingamba zo gukorana n’abikorera kugira ngo ubu buryo bwo gukoresha imishani mu buhinzi buzamuke,uyikeneye ayibone bityo byihutishe ubuhinzi ku butaka bugari n’umusaruro twifuza tuzawugereho.”

‎Abatuye i Nyagatare by’umwihariko abahinzi-borozi, bavuga ko ubuke bw’imashini nk’izi bwagiraga ingaruka ku bikorwa bakora.

‎Rutagengwa Antony utuye mu Kagari ka Rutaraka yagize ati: “Murabizi ko ibikorwa by’ubuhinzi mu gace runaka bukorerwa rimwe. Inaha turacyafite ubutaka bugari umuntu akoreraho umushinga w’ubuhinzi bufatika, kutagira aho wakura imashini rero byatudindizaga kuko washakaga imashini ugasanga abandi barayifashe bityo bikaba byagukereza.”

‎Akomeza agira ati”Turashima iki kigo cyatangije uburyo buhoraho bwo kuba umuhinzi yabona imashini igihe ayikeneye.

‎Dufite icyizere ko uko imashini ziboneka ari nako n’ibiciro twazikodeshaga bizagabanyuka kuko guhurira kuri imwe turi benshi byashoboraga gutuma ihabwa utanga menshi.”

‎Abahinzi- borozi basabwa gukoresha ayo mahirwe bakazamura ubuhinzi bwabo, bakihaza bakaniteza imbere.

‎Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa,  yagize ati: “Abaturage bacu rero turabasaba gukoresha aya mahirwe bakavugurura ubuhinzi bwabo, bagahingira kwihaza mu biribwa bagasagurira amasoko bityo bakinjiza amafaranga bakiteza Imbere.

‎Ubuyobozi natwe Dufite inshingano yo gukomeza kubaba hafi tukabaha inama ahari inzitizi mu bikorwa byabo nazo zigashakirwa umuti dufashijwe n’abatekinisiye mu buhinzi bari hirya no hino mu Turere n’Imirenge.”

‎Imibare igaragaza ko hafi 60% by’abatuye Akarere ka Nyagatare bakora umwuga w’ubuhinzi, mu gihe hafi 30% batunzwe n’ibikorwa by’ubworozi.

‎Gusa aborozi ubu batangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhinga 70% by’inzuri zabo, ibituma umubare w’abakenera imashini zihinga muri aka Karere wiyongera.

‎Mu Karere ka Nyagatare, hegitari ibihumbi birindwi mu zirenga ibihumbi 83 zihingwa muri ako Karere, ni zo zonyine zihingwa hifashishijwe imashini.

‎Uretse i Nyagatare, Ikigo nk’iki mu mwaka ushize cyafunguye imiryango mu Karere ka Kayonza.

‎Uretse ab’i Nyagatare, iki kigo kizanafasha abatuye mu tundi Turere turimo n’aka Gatsibo kubona imashini zihinga.

‎Umwaka ushize, imashini nk’izi 15 z’Ikigo Mechanization Hub  zafashije abahinzi barenga ibihumbi bitandatu mu Karere Ka Kayonza, bahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi bitatu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA