MINAGRI yakomoje ku byiza by’Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi
Ubukungu

MINAGRI yakomoje ku byiza by’Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi

Imvaho Nshya

July 20, 2024

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangaje ko hasigaye iminsi 11 kugira ngo imurikabikorwa ku nshuro ya 17 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ribe. Ni imurikabikorwa MINAGRI ihamagarira abahinzi n’aborozi kuzitabira kugira ngo basobanukirwe uko bakoresha imbuto nziza.

MINAGRI itangaza ko gukoresha imbuto nziza mu buhinzi byongera umusaruro bityo Abanyarwanda bakarushaho kwihaza mu biribwa.

Ikomeza igira iti: “Kwitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi bizatuma usobanukirwa neza uko wakoresha imbuto nziza mu buhinzi bwawe.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Ubuhinzi budahungabanywa n’ibihe, umutekano w’ibiribwa ku buryo burambye!’

Imurika rya 17 ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi rizabera ku Mulindi kuva tariki 31 Nyakanga kugeza ku ya 09 Kanama 2024.

Kumurika bizajya bitangira buri munsi Saa moya za mugitondo birangire Saa moya za nimugoroba.

Abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda bazitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi bazishyura 5,000 FRW agenewe sitandi (Stand).

Ni mu gihe Abanyamahanga bazitabira imurikabikorwa bo bazajya bishyura amadolari 100 ya Amerika (100 USD).

Abasura imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi bazajya binjirira ubuntu.

TANGA IGITECYEREZO

  • Keza
    July 22, 2024 at 3:52 am Musubize

    Tuzaryitabira twari turitegereje rwose

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA