Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje amabwiriza yerekeranye n’itangwa ry’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure harimo Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A kuva taliki ya 11 Nyakanga kugeza ku ya 31 Ukuboza 2023.
Ayo mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko hagamijwe kongera umusaruro, ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga 2024A harimo ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.
Nkunganire ya Leta ku kiguzi cy’ifumbire izatangwa, DAP ni 42%, UREA 34%, NPK 17.17.17 KURI 48% , npk 15-15-15 ni kuri 50%, Kainoplus kuri 36%, KCL/MOP kuri 40%, MICRO- nutrient Fertilizers / blends ni 5%- 50%.
MINAGRI ikomeza isobanura ko Nkunganire kuri buri bwoko bw’ifumbire ishingira ku ntungagihingwa ifite z’ibanze zikenewe mu butaka bw’u Rwanda ndetse n’igiciro cyayo ku isoko.
Abahinzi bazagura ifumbire mvaruganda ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Mirenge (Agrodealers) ku giciro cya Nkunganire ya Leta.
Yanditswe na NYIRANEZA Judith
kabano
July 12, 2023 at 3:53 pmNi meza turayashimye. Hari igitekerezo ngize kuri iriya ngingo yo gukurikirana uwakwifashisha abanyeshyuri kuva mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko bagakora gahunda yo guhugura no gukora mu kwitegura saison. Mbona byatanga umusaruro. Bakora nk