MINAGRI yongeye kwibutsa abahinzi guhinga ubutaka bwose 
Amakuru

MINAGRI yongeye kwibutsa abahinzi guhinga ubutaka bwose 

ZIGAMA THEONESTE

July 30, 2024

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yongeye gusaba abahinzi ko ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi babuhinga kugira ngo u Rwanda rwongere umusaruro bityo rwihaze mu biribwa.

Byakomojweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, mu Nama Nyunguranabitekerezo, yabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri 30 Nyakanga 2024, yari igamije  gutegura Igihembwe cy’Ihinga A 2025.

Iyo nama yahuje abakozi muri MINAGRI na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) basaga 1000, barimo ba Guverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’Uturere n’ababungirije bafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Turere (Agronome) n’abashinzwe ubworozi (Veterineri) bo mu gihugu hose n’abandi. 

Ni mu rwego rwo kunoza ubuhinzi n’ubworozi no kongera umusaruro w’ibihingwa biboneka mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, yavuze ko uko abaturage b’u Rwanda biyongera, bikwiye ko n’umusaruro w’ubuhinzi buvamo ibibatunga wiyongera.

Minisitiri Musafiri yibukije ko ukwezi kwa Kanama ari ukwezi ko gutegura imirimo no kugeza imbuto ku baturage ari yo mpamvu inzego bireba muri uku kwezi zigomba guhuza imbaraga hagamijwe kunoza ibizakorwa mu gihembwe cy’ihinga A 2025.

Ati: “Turashaka ko ubutaka bwose buhingwa nkuko twabivuze. Twongeye kubishyiramo imbaraga cyane.Turashaka ko ari ubutaka hose buhingwe butange umusaruro butunge abaturage.”

Dr. Musafiri kandi yasabye ko gahunda yo kororera mu biraro ishyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro wabwo wiyongere. 

Ati: “Turagira ngo na ho dushyiremo imbaraga nyinshi kubera  ko amatungo afite uburondwe, akamwa amata make, yirirwa ku gasozi. Ndagira ngo twongere ubukangurambaga ku baturage bo Ntara y’Iburasirazuba, bacyororera mu nzuri, inka zigenda zisakuma indwara. Turagira ngo twongere umukamo kuko noneho n’amasoko y’amata yabonetse”.

MINAGRI kandi yahishuye ko ubu Leta y’u Rwanda irimo  guhitamo site z’icyitegererezo z’ubuhinzi zizahingwamo ibihingwa by’indobanure mu rwego rwo kwihaza mu biribwa. 

Iyo Minisiteri ishimangira ko ubu hakomeje gushyirwa imbaraga no mu gushishikariza abageza inyongeramusaruro ku bahinzi kuzibagezaho hakiri kare, kugira ngo  bazahinge neza muri iki gihembwe cy’Ihinga A 2025. 

Akavuga ko mu gihe imihindagurikire y’ikirere itabatengushye bizeye kuzabona umusaruro uhagije.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA