MINALOC yatangaje isubikwa ry’umuganda usoza Werurwe
Imibereho

MINALOC yatangaje isubikwa ry’umuganda usoza Werurwe

NYIRANEZA JUDITH

March 24, 2024

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yatangaje ko umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wasubitswe kubera imyiteguro y’umunsi mukuru wa Pasika.

Ubusanzwe umuganda rusange uba ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ubu wari kuzaba ku itariki ya 30 Werurwe 2024.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, rigira riti: “Abaturarwanda bose ko mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, umuganda rusange wagombaga kuba ku itariki ya 30 Werurwe 2024 utakibaye.”

Risaba abaturage gukomeza ibikorwa byo gukora isuku mu ngo zabo, bazirikana gusibura inzira z’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi mu ngo no mu nkengero zazo.

MINALOC kandi yifurije Abaturarwanda kuzagira Pasika nziza.

Umuganda rusange ukorwamo ibikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro, hagamijwe gukomeza kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA