MINEDUC imaze kwakira asaga miliyoni 22 Frw yo kugaburira abana ku ishuri
Uburezi

MINEDUC imaze kwakira asaga miliyoni 22 Frw yo kugaburira abana ku ishuri

ZIGAMA THEONESTE

August 7, 2024

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu kwezi kumwe gushize, hatangijwe ubukangurambaga bwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, butangijwe hamaze gukusanywa miliyoni 22,587 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bwatangijwe muri Kamena 2024, aho ibigo bya Leta, iby’abikirorera, abantu ku giti cyabo n’ibindi bigo bashishikarizwa kugira amafaranga batanga yo gufasha mu kugaburira abana ifunguro rya saa sita bari ku ishuri.

Ubwo bukangurambaga ku ikubitiro bwatangijwe na MINEDUC, ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho ndetse na Mobile Money Rwanda (MoMo) hakiyongeraho n’Umwarimu SACCO.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Politiki n’Ubushakashatsi, Baguma Rose yatangaje ko ubu bukangurambaga, bugamije guha umwanya buri wese akagira uruhare mu kugaburira abana ku mashuri.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Iyi gahunda ireba abafatanyabikorwa bashimirwa ku ruhare rwabo bamaze kugaragaza, rwo kuba barayitabiriye bakerekana ko bagamije guteza imbere imibereho myiza. Binyuze muri ubwo bufatanye abantu bose bashaka gutera inkunga iyo gahunda bafite uburyo butandukanye babinyuzamo.”

Dr Baguma yongeyeho ati: “Kwakira umusanzu birakomeje, kugeza ubu tumaze kwakira 22,587,196 y’amafaranga y’u Rwanda kandi hari n’abandi bakomeje kwitanga mu kuyishyigikira.”

Uwo muyobozi yashimangiye ko nta mubare ntarengwa w’amafaranga azakirwa cyangwa igihe kuyakira bizarangirira, ariko ko ubuyobozi bubishinzwe buzakomeza kugukirikirana ibijyanye n’ubwo bukangurambaga.

Mu gutanga umusanzu bikorwa unyuze kuri MoMo, kuri Konti iri mu Mwarimu SACCO n’ahandi.

Dr. Baguma yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda harimo gukomeza gushyiramo amafaranga, gukora ubugenzuzi bwayo, no gushyiraho politiki n’amategeko abigenga, aho ababyeyi na bo bazakomeza gushishikarizwa kugira uruhare rwabo batanga ndetse n’abafatanyabikorwa bakazakomeza  kubishishikarizwa kuko ari ingirakamaro.

Mu gihe umwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri, Dr Baguma avuga ko umusanzu w’abaturage ari ingenzi mu guteza imbere iyo gahunda.

Amafaranga arimo kwakirwa muri gahunda yo gushyigikira kugaburira abanyeshuri ku mashuri, azakoreshwa muri gahunda zitandukanye harimo kugura ibikoresho bikenerwa mu gikoni, amazi akoreshwa isuku no guteka, guhemba abakozi bateka, gukora isuku, kwita ku biribwa, n’ibindi bigamije kunoza iyo gahunda.

Kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ifunguro rya saa sita ku ishuri byatangiye mu 2021, hagamije gufasha abanyeshuri bose kwiga neza. Mu gutangira abanyeshuri bagaburirwaga bari 600 000, ubu abagaburirwa barabarirwa muri 4 500 000.

Amafaranga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu gutera inkunga iyi gahunda agende yiyongera. Mu mwaka w’amashuri 2020/2021, yashyizemo miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023/2024, akaba yarageze kuri miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo gahunda nyuma yo gutangizwa mu gihugu hose, yagabanyije guta amashuri kw’abana mu mashuri abanza ku kigero cya 4%.

Kugeza ubu Leta yishyurira buri munyeshuri 90% by’amafaranga akenerwa mu kubona ifunguro rya saa sita mu gihe ababyeyi bo basaba kwishyura 1000 ku gihembwe.

Baguma ati: “Kongera amafaranga agaburira abana ku ishuri, byatumye ubugenzuzi bukorwa na MINEDUC bwiyongera, ndetse n’abafatanyabikorwa biyongera mu gushyikigira iyo gahunda.”

Ubwo hizihizwaga, Umuganura tariki ya 2 Kanama 2024, habayeho gushishikariza abantu gushyigikira iyi gahunda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko gushyigikira iyo gahunda, bifasha mu gutuma abana badata amashuri ndetse n’abafata ifunguro ku ishuri bakagira ubuzima bwiza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA