MINEDUC yakoze impinduka ku bemerewe kujya muri kaminuza
Uburezi

MINEDUC yakoze impinduka ku bemerewe kujya muri kaminuza

NYIRANEZA JUDITH

November 15, 2024

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye, batazongera gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo biga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.

Byagarutsweho ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024 kuri uyu wa Gatanu.

Ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzweho, aho uwemererwaga kujya muri kaminuza ari uwabaga yatsinze amasomo abiri y’ingenzi, ariko habaye impinduka.

Yagize ati: “Uwabaga yabonye amanota make ariko yatsinze amasomo abiri muri ya yandi atatu, yabaga yemerewe kujya muri kaminuza. Iby’amasomo abiri y’ingenzi twabikuyeho. Umunyeshuri akora ibizamini ukareba uburyo yakoze ibizamini byose agatsinda agahita ashobora no kujya muri kaminuza abishatse, aho kugira ngo uvuge ngo yatsinze ariko ntashobora gukomeza.”

Yongeyeho ati: “Ibyo twasangaga hari ukuntu biteza urujijo aho kugira ngo uvuge ngo umunyeshuri yatsinze ariko ntashobora gukomeza amashuri ye, none se ubwo yaba yatsinze iki? Ibyo twavuze ni uko ibyiza twavuze ari uko umunyeshuri atsinda, yatsinda akaba yanakomeza amashuri ye.”

Kuba umuntu afite uwabaye uwa mbere kurusha abandi bose, impamvu tutabikoze ni uko hari ibyigwa bitandukanye bigera kuri 18, byose bifite uwagiye atsinda akarusha abandi mu byiciro by’ibyo biga.

Hanagarutswe ku bijyanye no kugaragaza amanota hadakoreshejwe inyuguti.

Yagize ati: “Icyifuzo cyari uko umuntu wese ajya areba akamenya amanota yagize atari ukubona inyuguti iranga amanota gusa.”

Yongeyeho ati: “Ntubwirwe ngo wabonye A, ngo ni hagati ya 70-100 hanyuma bihagararire aho. Ubu uzagenda ubone amanota wabonye mu mibare, mu Cyongereza, mu kinyarwanda, amanota nyakuri uyabone uko wakoze ariko ni ngombwa ko dukomeza gukora ibi byiciro bya A, B, C, D kuko uramutse ugiye kwiga hanze y’u Rwanda.”

Abakoze ibizamini ni 91 298 muri 91 713 bari biyandikishije. Abatsinze ibizamini ni 71 746, ni ukuvuga ko batsinze ku gipimo cya 78.6%. Abahungu batsinze ku kigero cya 50,5% mu gihe abakobwa ari ku kigero cya 49, 5%.

TANGA IGITECYEREZO

  • MUHAWE
    November 15, 2024 at 7:52 pm Musubize

    MUZATUBWIRE KU MITANGIRWE YA BRUSSE

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA