MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg
Uburezi

MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg

KAMALIZA AGNES

October 25, 2024

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yasubukuye gahunda yari yarasubitswe yo gusura abanyeshuri biga baba mu bigo, imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg.

Kuri uyu 25 Ukwakira ni bwo MINEDUC yashyize hanze itangazo ibinyujije ku rukuta rwa ‘X’ igaragaza ko yafashe iki cyemezo hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ajyanye na virusi ya Marburg.

Yagize iti: “Hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’amabwiriza ya Marburg, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ababyeyi n’abarezi ko gusura abanyeshuri bacumbikirwa bisubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.”

Ryakomeje rivuga ko imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg nabyo byasubukuwe.

MINEDUC yavuze ko ibi byose bizakorwa hashingiye ku mabwiriza ajyanye no kwirinda Marburg, kandi nta bigo byemerewe gufata ibyemezo byihariye byo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga keretse mu gihe byasabwe gusa na MINISANTE.

Abayobozi b’amashuri basabwe gukomeza kwimakaza isuku no kugenzura mu gihe haba hari umunyeshuri ugize ibimenyetso bya Marburg kwihutira kujyanwa kwa muganga.

Ku wa 02 Ukwakira ni bwo MINEDUC yatangaje ko gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri n’ibindi bikorwa bibahuza n’abantu benshi bibaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.

Kuva Minisiteri y’Ubuzima yatangaza ku wa 27 Nzeri 2024 ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere ba Marbug, hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zo kuyihashya zirimo no gukingira byerekanye ko iri mu marembera.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA