Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC
Uburezi

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

KAMALIZA AGNES

July 31, 2025

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse  hakiri n’abandi bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza kandi ko nyuma y’isuzuma abazatsindwa batazirukanwa ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza bageze ku rugero rwifuzwa.

Mu nama Nyunguranabitekerezo n’abarimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuri uyu wa 31 Nyakanga, agaruka ku bazatsindwa icyo kizamini niba bashobora kwirukanwa Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagize ati:” Abazatsindwa bazahugurwa.”

Yavuze ko sisati nshya igenga Abarimu yasohotse mu mwaka ushize igaragaza  urugero abarimu bagomba kuba bariho ku byerekeye ururimi rw’Icyongereza kugira ngo bashobore kurwigishamo.

Minisitiri Nsengimana  yemeje ko nta muntu uzirukanwa kuko yatsinzwe Icyongereza ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza imyaka itatu ishize, hakarebwa urwego bagezeho.

Ati:”Muri iki cyiciro nta muntu uzirukanwa ngo ntabwo urwo rwego yarugezeho  kugeza iyo myaka itatu ishize.”

Yasobanuye ko ku barimu bashya hazajya harebwa niba bari  kuri urwo rugero mbere yuko bashyirwa mu kazi mu gihe abasanzwe mu kazi bazahabwa amahugurwa y’imyaka itatu atuma bagera kuri icyo cyiciro bivuze ko uzatsindwa ubu azakomeza guhugurwa kugeza ageze ku rugero rwifuzwa.

Ati: “Twabahaye imyaka itatu ngo bigerweho ni ukuvuga ko  uyu ari umwaka wa mbere, ubu abarimu bose mbere yo kujya muri ayo mahugurwa barabanza bagakoreshwa isuzuma kugira ngo turebe icyiciro bariho noneho ubone aho ushingira ukora ayo mahugurwa, hanyuma bayakore  turebe icyiciro bagezeho kugeza rwa rugero barugezeho.”

Yavuze ko  abarimu bagaragaje ko batari kuri urwo rwego  bitashoboka ko bahita bakurwa mu mirimo ako kanya ahubwo igikwiye ari ukureba icyakorwa ngo bazamuke  barugereho.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ikigambiriwe  ubu ari uko abanyeshuri barangije mu mashuri Nderaberezi, (TTCs) bazajya bahita bajya mu mirimo ariko   mbere atari ko byakorwaga.

Yavuze ko nubwo  hari ibizamini babanzaga gukora ariko nabwo Icyongereza bakoraga kitari ku rwego rwo kwigishirizamo ari nayo mpamvu benshi badafite ubushobozi.

Ati: ”Icyo kizamini cyakorwaga Icyongereza ngo kigere ku rwego  ugomba kwigishirizamo ni yo mpamvu mu barimu benshi dufite usanga hari abagifite ubushobozi buke mu Cyongereza.”

Minisitiri Nsengimana yemeje ko u Rwanda rwahisemo  Icyongereza nk’ururimi rwo kwigishwamo ari nayo mpamvu bisaba ko abigisha bagomba kuba bakarishye muri rwo ndetse  ko mu gihe Abarimu baba bafite ubwo bushobozi n’abanyeshuri babyumva vuba.

Abarimu batazi Icyongereza bazahugurwa mu gihe cy’imyaka itatu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA