Minisiteri y’Uburezi,(MINEDUC) yashimangiye ko gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence -AI) nta gihombo kibirimo nkuko bamwe bakibyitiranya, ihamya ko ifasha abanyeshuri n’abarezi kunoza ibyo bakora kandi bakarushaho kwiyungura ubumenyi.
MINEDUC igaragaza ko ari amahirwe akomeye gukoresha AI mu kuko ituma abarezi bategura neza amasomo, bikaborohereza akazi kandi kakihuta.
Muri Mata 2023, u Rwanda ni bwo rwemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho urwo rwego rwashowemo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu itanga mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.
Kuva iyo politiki yakwemezwa ikomeje gukoreshwa cyane mu nzego zitandukanye by’umwihariko uburezi, ubuzima n’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’izo nzego zifatiye runini Abanyarwanda.
Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2025, Abarimu basaga 150, bari bamaze guhugurwa by’umwihariko ku ikoreshwa rya AI mu myigishirize mu rwego rwo guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ni mu gihe abarenga 3 000 bamaze guhugurwa ku bijyanye no kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Ubwo yari mu nama Mpuzamahanga yiga ku Burezi yasojwe ku wa 20 Gashyantare 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko gukoresha AI mu burezi ari inyungu atari igihombo.
Yashimangiye ko kwimakaza ikoreshwa rya AI, ntacyo bizahungabanya abanyeshuri ahubwo bazarushaho kunguka ubumenyi kandi Igihugu, kikaba kiri kujyana n’ikoranabuhanga, ahera aho amara impungenge abakeka ko abarimu bazabura akazi.
Yagize ati:”AI ni ikibazo buri wese yibaza akumva ko abarimu bagiye kubura akazi ariko mu by’ukuri ntabwo ari ho Isi igana ahubwo ni ukuvuga ngo ni gute abarimu bakoresha AI kugira ngo bigishe neza kurushaho.”
Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko bagishidikanya ku gukoresha AI mu mashuri kuko bavuga ko bizahindura abanyeshuri abanebwe kuko bazaba batabasha gufata umwanya uhagije mu gutekereza ku masomo biga, mu gihe abandi bavuga ko bazajya biga byoroshye kandi biyungure ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Kayumba Ali yagize ati:”Abanyeshuri ntabwo bazajya bakora ubushakashatsi kandi bizatuma badashishikarira kwiga kuko byose babibona kuri interineti.”
Mukansanga Florence na we yagize ati:” Ntabwo igihugu cyakwihuta mu iterambere ngo amashuri asigare inyuma, ntacyo bizahungabanya kuko abana na bo bazagendana n’ibigezweho.”
Agaruka ku nyungu za AI ku banyeshuri, Umunyamabanga wa Leta, Irere yongeyeho ati:” Ntabwo AI ikuraho ibindi byose kuko ntabwo yakugira umunebwe uri umunyeshuri ahubwo ikwigisha gukora ibirenze ibyo wakoraga kandi buriya mwarimu ni we fatizo ntawe uribumusimbure.”
Uburezi nk’inkingi ya mwamba mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu cyerekezo 2050; AI ikomeje gukoreshwa mu masomo ya siyansi ndetse hashyizwe imbaraga mu kugeza interneti ku mashuri, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga no gukorana n’abikorera hagamijwe kongera ireme ry’uburezi no guhuza amasomo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
