Minisiteri y’Uburezi yihanangirije abanyeshuri barimo gusoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ibasaba ko nyuma y’ibizamini bya Leta bakwirinda ibikorwa by’urugomo, bijya bigaragara byo gusenya ibikorwa remezo, ko uzabikora azabihanirwa bikomeye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025, ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2024/25, yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abanyeshuri kubyitegura neza kugira ngo bazabitsinde.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Irere Claudette, yabwiye itangazamakuru ati: “Abanyeshuri bagomba kugera ku ishuri ku gihe kandi bambaye impuzankano zabo kugira ngo n’ubabonye amenye ko bagiye gukora ibizamini bya Leta.”
Yongeyeho ati: “Hari imico imwe n’imwe tujya tubona ku banyeshuri barangije ibizamini bya Leta, yo kwagingiza ibikorwa remezo, nkaho barumuna babo bataziga, uwo tuzabibonaho ntabwo tuzamwihanganira, tuzamuhana by’intangarugero.”
Ni ibizamini byatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025, bikazakomeza tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga.
Irere ati: “Icyo twabwira Abanyarwanda ni uko ibizamini bitangiye, ababyeyi bahe abana ibyo basabwa byose kugira ngo bitabahungabanya, murabizi ko ari ibizamini bikorwa iminsi mike iyo rero bidakozwe kuri gahunda bituma n’ibindi bidakorwa neza.”
Abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya St Ignace mu Mujyi wa Kigali hamwe mu hatangirijwe ibyo bizamini ku rwego rw’Igihugu, babwiye itangazamakuru ko biteguye neza gukora ibizamini kandi bafite ikizere cyo kubitsinda.
Nziza Andy yagize ati: “Ngiye gukora ikizamini cya Leta, niteguye neza, ndubahiriza ibyo bambwiye, ntawe nkopeza cyangwa ngo njyewe nkopere.”
Mugenzi we ati: “Twiteguye neza ikizamini, n’abandi banyeshuri mbifurije gutsinda, nkurikije ibyo abarimu batwigishije, twizeye neza ko tuzabitsinda.”
Muri uyu mwaka abanyeshuri biga barangije amashuri abanza 220 840, mu gihugu hose ni bo bazakora ibizamini bya Leta, barimo abakobwa 20 621 n’abahungu 100 219 bo mu bigo by’amashuri ya Leta, afashwa na yo ku bw’amasezerano n’abo mu bigo byigenga. Bazakorera ku bigo by’amashuri 1 147.