MINEDUC yizeye ko Abanyafurika nibakomeza kwishyira hamwe bazateza imbere uburezi bwabo
Ikoranabuhanga

MINEDUC yizeye ko Abanyafurika nibakomeza kwishyira hamwe bazateza imbere uburezi bwabo

ZIGAMA THEONESTE

May 31, 2024

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yizeye ko uburezi buhuriweho n’imbaraga z’Abanyafurika bisunze ikoranabuhanga bashobora gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’Uburezi bugatera imbere.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga Inama ya 17 yiga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi (eLearning Africa 2024).

Ni inama yaberaga i Kigali kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31, ihurije hamwe inzobere mu burezi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi n’abashoramari, bunguranaga ibitekerezo ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere uburezi bw’Afurika.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Charles Karakye, asoza ku mugaragaro iyo nama yagaragaje ko kuba iyi nama yarabereye mu Rwanda yiga ku burezi ari intambwe ikomeye kandi yizeye ko izageza Afurika ku Iterambere ry’uburezi bwisunze ikoranabuhanga.

Yakanguriye abashoramari, inzobere n’ibigo bitandukanye bitabiriye iyo nama gushyira hamwe ngo bakemure ibibazo byugarije uburezi.

Ati: “Turi ihuriro ry’abantu bakora mu burezi n’abashoramari, inzobere n’abafata ibyemezo, kandi bafite umutima wo guteza imbere uburezi kugira ngo abanyeshuri bacu bige neza.

Abarezi bacu bakeneye ibikoresho bihagije kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo […] dushyize hamwe twakemura ibibazo bihari byugarije urwego rw’uburezi.”

Bamwe mu bitabiriye inama bagaragaje ko ari ingenzi kumenya ko hari bimwe mu bihugu bigifite abarimu batabasha gukoresha ikoranabuhanga kandi ko ari byiza ko buri wese yajya yihanganirwa kuba atararimenya ahubwo agafashwa kugenda arisobanukirwa.

Regers Sithole rwiyemezamirimo w’Umunyafurika y’Epfo washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Oneconnect, yasabye abitabiriye inama ko bakwishyira hamwe bagatera inkunga uburezi bw’Afurika, hagamijwe guhindura imyumvire y’abakiri bato.

Iyo nzobere mu by’ikoranabahanga ivuga ko kugira ngo bishoboke ari uko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abantu bari mu nzego zifata ibyemezo, gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abaturage bigishwa kwimakaza ikoranabuhanga bityo rikagera ku bantu benshi.

Iyo nama ya eLearning Africa 2024, yabaye umwanya mwiza ku bayitabiriye basaga 1200, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi wo kumurikirwa ibikorwa Bimwe na bimwe mu bigo bifite aho bihuriye n’uburezi byiganjemo ibyo muri Afurika birimo za kaminuza n’ibindi, mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu iterambere ry’uburezi muri Afurika

TANGA IGITECYEREZO

  • 123movie
    June 1, 2024 at 8:59 pm Musubize

    Your blog posts have become a source of comfort, strength, and inspiration for me during difficult times, offering guidance and support when I need it most.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA