Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje ko impamvu amafaranga y’ubwizigame bw’izabukuru azazamuka uhereye mu mwaka 2025 ari ugufasha inzego z’abikorera gushora imari ifatika bityo bikongera n’umusaruro.
RSSB iherutse gutangaza ko umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6% uzazamuka ukagera kuri 12% mu 2025, akazajya agabanwa mu buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha.
Biteganywa kandi ko ubwo bwizigame buzajya bwiyongeraho 2% uhereye mu mwaka wa 2027 aho bizagera mu 2030 ageze kuri 20%.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, hashimangiwe ko kuzamura umusanzu wa Pansiyo bigamije gufasha abikorera kongera umusaruro ariko na bo bakongera ubushobozi bw’umukozi.
Ni ikiganiro cyahuje Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, (RSSB), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Urugaga rw’Abikorera (PSF), n’izindi nzego.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko bigayitse kubona mu gihugu hose abakozi bangana 9% ari bo bakozi bahabwa ibiteganywa n’amategeko mu mirimo yanditse (Formal Sector), birimo kwishyurirwa umusoro, ubwizigame bw’izabukuru, ubwishingizi n’ibindi, kandi hifuzwa ko n’Inzego z’abikorera zakongererwa ubushobozi kugira ngo na zo zite ku bakozi uko bikwiye kandi ayo mafaranga ngo nta handi yava atari mu Banyarwanda.
Yagize ati: “Abakozi twakwita ko babona pansiyo batanga n’umusoro ni 9% gusa, ibyo turimo kuvuga byose birareba 9% by’abakozi bose bo mku Rwanda kandi mu byukuri ntabwo bishimishije umubare wagakwiye kugenda uzamuka. Hari ibihugu bifite 20%, 100% kandi mu by’ukuri iyo bigenze gutyo amikoro aba menshi.”
Yagaragaje ko impamvu ari 9% ari uko inzego z’abikorera zitarakura ngo zibone ubushobozi bwo guha abakozi bazo byose bakenera kandi ayo mafaranga yo agomba kuva muri pansiyo.
Yagize ati: “Impamvu bakiri 9% ni uko inzego z’abikorera zitarakura neza kuko nta mafaranga ahari yo gushora mu gihe kirekire ku nyungu ziringaniye yafasha kugira ngo bakore neza. Birasaba ko dushora kugira ngo babone ayo mafaranga. Amafaranga turayakura he? Turayikuramo Abanyarwanda.”
Takomeje ashimangira ko bumwe mu buryo bwo kubona ayo mafaranga ari pansiyo kuko akenshi iyo umuntu atangiye kuzigamira izabukuru afite imyaka 21 akazayakenera afite 65, aba azagera icyo gihe atekanye.
Ikindi kandi ngo uko abakoresha barushaho gutanga amafaranga ari hejuru ni na ko batanga imishahara iri hejuru, bityo hakaboneka amafaranga menshi ya pansiyo yongera agashorwamo.
Murangwa yongeyeho ko uko ayo mafaranga akomeza kwiyongera ari ko hakomeza guhangwa imirimo, ikaboneka ari myinshi ku buryo izishyura umusoro ndetse igatanga na pansiyo.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Regemanshuro, yavuze ko impamvu ubuzima bukomeza guhenda Abanyarwanda ari uko batizigamira bihagije, bityo ko uko bazongera ubwizigame ari na ko bizaborohera.
Yagize ati: “Iyo ugiye mu bigo by’ishoramari ukareba imigabane ku isoko uko ihagaze ni umasaruro w’ibiva muri ba bandi 9%. Bivuze ko kubikora ubu ni ukubera inyungu ya benshi, tutabikoze rero ni ukwiyima. Ubuzima bugenda buhenda ariko impamvu buduhenda ni uko dukomeza no kuguza hanze kuko ntabwo twizigamira bihagije nk’Abanyarwanda uko twongera ubwizigame ni na ko twiha amaboko.”
RSSB yagaragaje ko izi mpinduka zizatuma hajyaho Ikigega cya RSSB cyo guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buto (SME Fund), kigamije kongera ubushobozi no guha imbaraga gahunda y’ubwiteganyirize.
Bivugwa ko icyo kigega kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane, irimo inyungu zifatika ku rugaga rw’abikorera kandi inyungu ku gishoro ( ROI) ikaba yaravuye kuri 4.9% ikagera kuri 11.8 mu 2023.
Ikigega SME Fund kizatangira mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha kikaba kizatangirana amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 30.