MINICOM yahaye ikaze Umunyamabanga Uhoraho mushya
Amakuru

MINICOM yahaye ikaze Umunyamabanga Uhoraho mushya

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 1, 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bwakurikiye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ingengo y’Imari Claire Mukeshimana, n’Umunyamabanga Uhoraho mushya muri MINICOM Richard Niwenshuti. 

Niwenshuti ari mu bayobozi batandukanye bahawe inshingano nshya na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, nk’uko byatangajwe mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu taliki ya 29 Nyakanga 2022.

Niwenshuti yashimiye itsinda ry’abakozi b’iyo Minisiteri ryamwakiriye neza rikanamwifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya yatangiye. 

Yiyemeje kuzuza neza inshingano yahawe kandi aniyemeza gukorana bya hafi n’abandi bayobozi n’abakozi bose ba Minisiteri. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA