MININFRA yijeje gukemura burundu ibura ry’amazi mu myaka 2
Imibereho

MININFRA yijeje gukemura burundu ibura ry’amazi mu myaka 2

ZIGAMA THEONESTE

September 12, 2025

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Rwanda kizaba cyakemutse burundu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere twibasiwe n’iki kibazo mu gihe cy’impeshyi.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yabigarutseho kuri uyu  wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, aho yagaragaje  imishinga minini iri kubakwa izatuma ibura ry’amazi riba amateka.

Mu koganiro na RBA, yagize ati: “Abaturage cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali bumve ko ikibazo cy’amazi atari karande. Turabizeza ko kizaba cyaragabanyutse mu mpeshyi y’umwaka utaha, ariko mu myaka ibiri kikazaba cyakemutse burundu.”

Imishinga iri gukorwa

MININFRA yavuze ko uruganda rwa Nzove ruherereye hagati y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’aka Gakenke na Rulindo two mu Ntara y’Amajyaruguru, rutanga metero kibe 80 000 ku munsi, rugiye kwagurwa ku buryo ruzajya rutanga metero kibe 150 000.

Biteganyijwe ko mu 2026 ruzaba rwamaze kongeraho metero kibe 25 000, hanyuma ubundi bushobozi busigaye bukazagerwaho mu 2027.

Amb. Uwihanganye yavuze ko uru ruganda ruzunganirwa n’urugomero rwa Nyabarongo II, na rwo ruri gutunganywa ku buryo ingano y’amazi rwitezweho ishobora kurenga metero kibe 40.

Hari kandi uruganda rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ruri hafi kuzura, ruzunganira mu kugeza amazi mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’urwa Kanzenze ruhuza Akarere ka  Bugesera n’Umujyi wa Kigali, na rwo ruri kongererwa ubushobozi rukazuzura mu mwaka utaha.

MININFRA yemeje ko ikibazo cy’amazi kigihangayikishije

Amb Uwihanganye yavuze ko ubu Umujyi wa Kigali ukeneye nibura metero kibe z’amazi 200 000 ku munsi, ariko aboneka ni metero kibe 140,000 gusa.

Ibi bituma habaho isaranganywa ry’amazi, aho buri gice gihabwa amazi rimwe mu minsi itatu.

Mu gihe cy’impeshyi, ikibazo cyagaragaye cyane mu Mujyi wa Kigali, Gisagara na Muhanga. 

Amb. Uwihanganye yavuze ko impamvu ari uko amazi aturuka mu migezi yagabanyutse bigatuma kuyatunganya bigorana.

Hari n’ahagaragara ibibazo by’igihe gito bitewe no kuvugurura imiyoboro, nko mu gace ka Kabeza (Kicukiro) no Gasogi (Gasabo). Muri Gikondo (Kicukiro) na ho ikibazo giterwa n’uko amazi asaranganywa hagati ya Kigali n’Akarere ka Bugesera.

MININFRA ivuga ko ingamba zashyizweho zo kubaka inganda mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Uturere twa Muhanga, Musanze, Nyagatare n’ahandi, zizatuma ikibazo cy’amazi gikemuka mu buryo burambye.

Amb. Uwihanganye ati: “Intego yacu ni uko mu myaka ibiri iri imbere ibura ry’amazi rizaba ryavuyeho, bityo abaturage bose babone amazi ahagije kandi ku gihe.

Muri Gahunda ya 2 ya Guverinoma yo kwitisha iterambere ry’abaturage (NST2) Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu myaka itanu (2024-2029) abaturage bose bazaba babona amazi meza ku kigero cya 100%.

Imibare yo mu 2024 yerekana ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bari hejuru ya 85%.

Amb Uwihanganye Jean de Dieu yijeje ko Leta igiye gukemura burundi ibibazo by’amazi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA