MINISANTE yasabye abantu kutabatwa n’inzoga z’iminsi mikuru
Ubuzima

MINISANTE yasabye abantu kutabatwa n’inzoga z’iminsi mikuru

KAMALIZA AGNES

December 26, 2024

Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE yagaragaje ko mu bihe bisoza umwaka byinjira mu wundi abantu benshi usanga bafitemo ibirori ku buryo batitonze bashobora kunywa ibisindisha birengeje urugero kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima harimo n’imfu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko mu minsi mikuru higanza ibirori abantu bakanywa inzoga ariko bakibagirwa ko mu gihe barengeje urugero bishobora kwangiza umubiri ndetse bigatera uburwayi burimo; impyiko, umwijima n’izindi.

Yagize ati: “Inzoga iyo uzinyweye zigera mu bice bitandukanye by’umubiri, igice cya mbere zihungabanya  ni umwijima kuko uba ugomba gusohora 90% y’inzoga wanyoye rimwe na rimwe bitwara amasaha menshi kugira ngo icupa rimwe rigushiremo; ibaze gushyiramo irindi cupa birangira uwo mwijima urwaye, impyiko nazo zirahangirikira no mu bwonko.”

Dr Nsanzimana yasabye abantu kwirinda ubusinzi bukabije kugira ngo n’umwaka mushya bazawugeremo nta wishwe n’inzoga, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ngo hato inzoga zitazamutwara ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yibutsa abanywa inzoga kudakabya

Ubushakashatsi bagaragaza ko kunywa inzoga cyane bigabanya ubwenge bikagabanya gutekereza n’imikorere ndetse bikangiza ibice bitandukanye by’umubiri.

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS), igaragaza ko abantu miliyoni 2.6 buri mwaka  bapfa bazize kunywa ibisindisha, bakaba bangana na 4.7% by’imfu zose muri rusange.

Iyo raporo ya OMS yitwa ‘Global status report on alcohol and health and treatment of substance use disorders’ ivuga ko ibisindisha n’imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge   bigira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse abangana na miliyoni 400 ku Isi babana n’ibibazo biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko  ibiyobyabwenge n’ibisindisha  byangiza  ubuzima bw’ubinywa bikanatera indwara zidakira.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bihungabanya ubuzima bw’umuntu, bigateza ibyago by’indwara zidakira birimo; ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bikaba byateza imfu nyinshi.”

Agaragaza ko Isi igomba guhagurukira kurwanya ibikorwa bigira ingaruka ku buzima bahera ku kurwanya ikoreshwa ry’ibyobyabwenge, hitabwa ku kuvura abagizweho ingaruka no kubikoresha, kugira ngo Isi igere ku ntego yihaye y’Iterambere Rirambye, (SGDs), mu kugabanya ibiyobyabwenge.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA