Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahagurukiye indwara n’ibyonnyi byibasira ibihingwa
Ubukungu

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahagurukiye indwara n’ibyonnyi byibasira ibihingwa

KAYITARE JEAN PAUL

December 16, 2025

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangije umushinga witwa BIO-CAP (Biological Control Agents Project), ugamije gufasha abahinzi mu guhangana n’udukoko n’indwara byibasira imyaka, cyane cyane ibirayi n’imyumbati.

Ni mu gihe MINAGRI ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’udukoko twangiza imyaka bigateza abahinzi igihombo gikomeye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yijeje abahinzi ko uyu mushinga uzabafasha kubona umusaro uhagije.

Ati: “Uyu ni umushinga wo kuzana ikoranabuhanga mu kurwanya cyane cyane indwara n’ibyonnyi byajyaga bituma tutagira umusaruro mwiza, cyane cyane tuvuze nko mu bigori harimo nkongo idasanzwe twajyaga turwana nayo, dutera imiti buri munsi buri munsi ariko turashaka kureba uburyo twazana imbuto zitaribwa na nkongo idasanzwe.

Urebye mu rutoki harimo za kirabiranya ndetse no mu birayi harimo izindi ndwara zajyaga zirya imyaka.”

Umuyobozi Mukuru w’umushinga BIO-CAP, Simon Heck, agaragaza ko uzafasha abahinzi kinyamwuga binyuze mu mahugurwa n’ubujyanama mu ikoranabuhanga byose bigamije kuzamura umusaruro no kuwurinda kwangirika.

Agira ati: “Uyu munsi twatangije umushinga mushya witwa ‘Bio-Cap’ uzagera ku nzego zose zirimo abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Uzafasha cyane abahinzi b’ibirayi, imyumbati ndetse n’abakora ubuhinzi bw’urutoki hagamijwe kubafasha kubona umusaruro mwiza no guhangana n’indwara zibasira ibyo bihingwa.”

Mu byo uyu mushinga uzafasha harimo kongerera ubushobozi abashakashatsi b’Abanyarwanda. Dr Uwituze avuga ko binyuze mu ikoranabuhanga abazahugurwa bazagira uruhare mu gukumira indwara z’ibihingwa.

Ati: “Muri iyi minsi twari turimo dukora ku myumbati, ku bigori ndetse n’ibirayi, ubungubu noneho haziyongeramo n’urutoki, hiyongeremo kuzana ikoranabuhanga tutari dusanzwe dufite, twongeremo ndetse nuko abashakashatsi bacu bazajya bajya kwiga cyangwa kujya guhaha ubumenyi bw’igihe gito muri Amerika.

Icyo uyu mushinga ugamije ni ukudufasha kongera ubushakashatsi mu buryo bw’ibikoresho no mu buryo bwo gutyaza abashakashatsi dufite.”

Mu ntego z’uyu mushinga harimo gutera inkunga ahazahingwa hegitari zirenga 100 000 zizahingwa mu buryo burengera ubutaka, mu gihe abahinzi barenga 127 000 bibumbiye mu makoperative 425 hirya no hino mu gihugu bazafashwa kubona amasoko no kubungabunga umusaruro wabo.

Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA