Minisiteri y’Uburezi yagaragaje AI nk’igisubizo cy’abarimu badahagije
Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje AI nk’igisubizo cy’abarimu badahagije

KAYITARE JEAN PAUL

October 23, 2025

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, itangaza ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ryaba igisubizo cy’abarimu badahagije ndetse n’ubucucike bw’abanyeshuri mu cyumba cy’ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, avuga ko iri koranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano ryanatanga umusanzu mu kunoza ireme ry’uburezi.

Yabigarutseho mu nama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (IA).

Yagize ati: “Iyo turebye iyi AI n’uburyo yakoreshwa mu burezi, kubera y’uko ifasha abanyeshuri, dushobora kuyifashisha cyane cyane igihe tudafite abarimu bahagije cyangwa se dufite ubucucike.”

Avuga ko iyo umwarimu ari umwe akaba yigisha abanyeshuri 30 cyangwa 40 n’ubwo biba bitoroshye ariko ko bikunda. Mu gihe ishuri ritangiye kurenza uwo mubare ukajya muri 60 na 70 Minisitiri Dr Nsengimana avuga ko bitoroha.

Akomeza agira ati: “AI icyo ifasha, ni uko ishobora kujya igufasha kugira ngo na ba bana barenze wa mubare, na bo ushobore kubitaho kuko akenshi irakubwira iti uyu mwana arimo arakora atya, uriya arimo arakora atya noneho ukabibonera hamwe ukaba wavuga uti reka mpindure uburyo ndimo nigisha kubera ko hari abana mbona batabyumva neza.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano ryafasha mu kwereka umwarimu ko abana bakeneye ubundi bufasha burenzeho kuko ituma ushobora gukurikirana abana benshi kurusha uko umwarimu yabikora wenyine atayifite.

Abafatanyabikorwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, bavuga ko Ikoranabuhanga ritagamije gukuraho imirimo isanzwe ku batarikoreshaga, ahubwo ko rigamije kubafasha koroherwa n’akazi no kugakora neza, kandi vuba kugira ngo umwanya watakaraga ukorwemo ibindi bijyanye no guhanga udushya, no kuvumbura impano zikeneye kuzamurwa no gutezwa imbere.

Urugero rutangwa mu bituma Ikoranabuhanga ryoroshya uburezi, ni ugukosora ibazwa ry’abanyeshuri, aho umwarimu ashobora gutegura ibibazo ku banyeshuri 100, abana bakabikora mu minota itanu, akabikosora mu gihe kitarenze umunota.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA