Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Politiki

Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari

NYIRANEZA JUDITH

December 20, 2024

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yifashishije ikoranabuhanga yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb Johan Borgstam.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku biganiro bya Luanda bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku itariki 15 Ukuboza, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ikaba yarasubitswe igitaraganya. 

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko iyo nama yari kwiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yasubitswe kubera ko inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho. 

Iyo nama yahuje ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ivugwaho kuba ari yo yagombaga guharura amayira y’ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo. 

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabwe birimo kuganira n’inyeshyamba za M23 no guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR. 

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasohoye kuri icyo Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza, yagaragaje ko ibyo RDC yasabwe bigamije gushaka igisubizo kirambye cya Politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC agira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu by’abaturanyi. 

Itangazo rikomeza rigira riti: “Gusubika iyi nama biha umwanya ibiganiro na M23 byasabwe n’umuhuza Perezida w’Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kandi ko hari ingamba Leta ya RDC isabwa gushyira mu bikorwa ititwaje u Rwanda nk’imbarutso yo kutagira icyo ikora. 

Yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwitabira inama n’ibiganiro bigamije gushyiraho inzira ihamye kandi ifatika mu gukemura burundu urunturuntu rugitutumba mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ni nyuma kandi yuko mu ntangiriro z’Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungurihe yatangaje ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zizagumaho hirindwa ko hari ibibazo by’umutekano muke warugeraho, mu gihe cyose umutwe wa FDLR utarasenywa.

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kutagira ubushake bwa politiki n’icyizere ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Luanda yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo ku itariki ya 25 Ugushyingo hashyizwe umukono ku masezerano ya Luanda, bigizwemo uruhare n’umuhuza Angola, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kugaragaza ko nta bushake ifite ndetse nta n’icyizere gihari ko izemera ko ibyo bibazo bikemuka.

Ambasaderi Johan Borgstam afite inshingano zo gufasha Intumwa ya EU ishinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell, gushyira mu bikorwa politiki y’uyu muryango muri aka Karere, nk’uko byemejwe n’Inama yabaye muri Gashyantare 2023.

Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb Johan Borgstam.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA