Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasuye ingoro ndangamurage ya Liberia
Politiki

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasuye ingoro ndangamurage ya Liberia

NYIRANEZA JUDITH

September 11, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yasuye ingoro ndangamurage ya Liberiya, ahabona byinshi bikungahaye ku mateka n’umuco

Yaboneyeho kwifatanya n’urubyiruko rwo muri Liberiya rwize mu Rwanda, yumva ibyo banyuzemo, ubunararibonye anabifuriza kuzagera ku byo bateganya gukorwa mu bihe biri imbere.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), Amb. Nduhungirehe yanabonanye kandi na Meya wa Monrovia, John-Charuk Sifa, baganiriye ku buryo bunoze bw’ubufatanye bwimbitse hagati y’imijyi ya Kigali na Monrovia.

Muri Monrovia, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabonanye na Senateri Ambaraham Darius Dillon, Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Liberiya. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi no guteza imbere dipolomasi z’Inteko zishinga Amategeko.

Ni nyuma yuko, Minisitiri Amb. Nduhungirehe i Monrovia mu ruzinduko rwe muri Liberiya, yagiranye inama na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu Sara Beysolow Nyanti.

Ba Minisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano abiri, ariyo yo gushyiraho Komisiyo ihoraho y’ubufatanye n’amasezerano yo gukuraho Viza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA