Minisitiri Dr. Biruta yasabye ab’i Nyagatare kurwanya ibyaha
Imibereho

Minisitiri Dr. Biruta yasabye ab’i Nyagatare kurwanya ibyaha

HITIMANA SERVAND

March 10, 2026

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Biruta Vincent, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, bakagira indangagaciro z’imitekerereze mizima yubaka Igihugu.

Ibi Minisitiri Dr. Biruta yabigarutseho ku wa mbere ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ingabo na Polisi bigamije gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere.

Yagaragaje ko muri aka Karere ibikorwa byinshi bizibanda ku bukangurambaga bugamije gufasha abaturage kugira intambwe batera bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi mu guhindura imyumvire igamije kwiyubakira Igihugu.

Ni muri urwo rwego yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa b’ibanze mu kurwanya ibyaha no kubikumira. Ati: “Turabasaba uruhare rwanyu mu kurwanya ibyaha. Icyaha gitangirira mu bitekerezo, twifuza rero ko mugira imitekerereze mizima itivangamo ibyaha. Ikindi ni uko kurwanya ibyaha bikwiye guhera mu Mudugudu. Abakora ibyaha ni ho batuye. Bari muri twe aho dutuye. Ni ho bataha, ni ho bahaguruka bajya gushyira bya bitekerezo by’ibyaha mu bikorwa. Ni uruhare rwacu nk’abaturage kubatangaho amakuru kuko tuyabona mbere y’abandi.”

Akomeza agira ati: “Reka dufatanye twicungire umutekano kuko ari wo shingiro ry’iterambere. Twihe umuhigo ko ibi bikorwa bizamara amezi atatu tuzagera ku itariki ya 4 Nyakanga twaragaragaje impinduka mu kwita ku mutekano. Ibi bizatuma na bya bikorwa Inzego zacu z’umutekano zidukorera mu bihe nk’ibi biramba n’ababikorewe bibagirire umumaro kuko ntakizaba cyabihungabanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakwoza Henry yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Ingabo na Polisi umusanzu batanga mu bikorwa byo kwita ku muturage.

Ati: “Turashima uko izi nzego zagiye zidufashiriza abaturage. Urugero dufite abaturage benshi bashima ko bavuwe umwaka ushize muri gahunda nk’iyi. Inzego z’umutekano zadufashije kubakira abaturage bacu batishoboye inzu 16. Ababonye icumbi ubu baguwe neza. Turabasezeranya ubufatanye muri iyi gahunda igamije kwita ku baturage bacu.”

Bamwe mu baturage b’i Rwempasha baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa cyatangirijwe iwabo. Byaruhanga Steven yagize ati: “Twishimiye ko abasirikare n’abapolisi baje gutangiriza ibi bikorwa inaha. Tugiye gufatanya muri gahunda zitandukanye bazadusaba kandi tuzabumvira.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa by’Ingabo na Polisi bizamara amezi atatu, bikazasozwa hizihizwa Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 taliki ya 4 Nyagakanga 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA