Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agomba kuvugwa, akigishwa abato kugira ngo bamenye ivanguramoko n’ubundi bugome bwasenye ubumwe bw’Abanyarwanda bityo bumve akamaro n’agaciro ko gusigasira ubumwe.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abibwira ko gusigasira ubumwe no kuburinda bijyana no kwibagirwa amateka ari ukwibeshya kuko hatagaragajwe ibimenyetso by’amateka n’impamvu yabyo; abato batajya basobanukirwa impamvu babona Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ntabwo abato bajya bagera ku Rwibutso ngo basobanukirwe impamvu, nujya ku Gisozi usanga hashyinguye mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 harimo abagabo, abagore, abana.
Nujya kuri za Kiliziya usange aho hantu hiciwe Abatutsi wabisobanura ute? Nujya ku kibuga cy’umupira, tuvuge Nyamasheke ahitwa Gashirabwoba bafashe Abatutsi barenga ibihumbi 20 bakabakusanyiriza ku kibuga Leta ikabicisha. Wajya usobanura ute ayo mateka? “
Yongeyeho ko utavuze amateka ya Leta mbi yasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994 utabona uko usobanura impamvu hari Abanyarwanda birukanwe mu gihugu bakaba impunzi bahorwa ko ari Abatutsi kuva 1959.
Yongeyeho ati: “Utavuze ayo mateka ko habayeho Leta irobanura yafataga bamwe ikabatonesha abandi ikabicisha ikabajugunya mu buhungiro ntabwo hakumvikana impamvu ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse, tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu kuburinda hashingiwe ku mateka.”
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko umusingi w’u Rwanda rwo hambere wari ubumwe ariko bwaje gusenywa n’Abakoloni binjiriye Igihugu mu 1900, bakazana impinduka zatanyije Abanyarwanda bitewe n’intego bashakaga kugeraho.
Yasobanuye ko uko imyaka yagiye yicuma bagiye basenya ubwo bumwe binyuze mu kubyigisha no mu mashuri, bagaragaza uburyo Abanyarwanda atari bamwe, kugera aho bamwe bibacengeyemo batangira kuryana no kwicana.
Ati: “Urumva gusenya ubumwe ukageza aho ufata bamwe ukabigisha kwica abandi kandi bakabimenyera uba wamaze gusenya igihugu.”
Yagaragaje ko umugambi w’Abakoloni wo gutanya Abanyarwanda no gutuma baryana bawugezeho ndetse bishimangirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko u Rwanda rutaheranwe n’ayo mateka kuko ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu ndetse zihagarika Jenoside.
Nyuma yo kuyihagarika Ubuyobozi bwagiyeho bwongeye kubanisha Abanyarwanda, himakazwa ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bukorwa buri myaka itanu mu 2025, bwagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze kuri 95.3% mu gihe mu 2010 bwari kuri 82.3%.
