Minisitiri Dr Bizimana yavuye imuzi indangagaciro yazanywe na Guverinoma
Imibereho

Minisitiri Dr Bizimana yavuye imuzi indangagaciro yazanywe na Guverinoma

KAYITARE JEAN PAUL

October 15, 2025

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye inkomoko y’indangagaciro y’ubudaheranwa n’impamvu yatumye Guverinoma y’u Rwanda iyizana.

Dr Bizimana avuga ko iyo ndangagaciro y’ubudaheranwa Guverinoma y’u Rwanda yayizanye itavanyeho ubwiyunge hagati y’uwakoze Jenoside n’uwayikorewe bityo Abanyarwanda bagakomeza kubana mu bumwe.

Guverinoma y’u Rwanda ishishikariza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusabana imbabazi ariko mbere na mbere bakemera icyaha kuko umuntu asaba imbabazi yaramaze kwemera uburemere bw’icyaha yakoze.

Ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ni ingingo zose Minisitiri Dr Bizimana avuga ko zigihari kandi zikurikizwa.

Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye ngombwa kongera kubwubaka kuko bwari bwasenyutse, busenywe na Jenoside.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko hari umubare munini cyane w’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside.

Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo zimaze guca imanza 1 954 638 bivuze ko Abanyarwanda hafi miliyoni ebyiri bagize uruhare muri Jenoside.

Aba ni abakurikiranywe n’ubutabera kuko hari n’abayikoze batamenyekanye, bapfuye cyangwa bahunze.

Ati: “Biragaragara ko abarenga miliyoni ebyiri bakoze Jenoside. Byasabaga ko gucira imanza abo bantu, bakanajyanwa muri gereza, bitashobokaga gufunga miliyoni zirenga ebyiri z’abantu, ni ikintu gikomeye.”

U Rwanda rwahisemo amahitamo yo kongera kubanisha Abanyarwanda binyuze mu nzira y’ubutabera bwunga, ari na ko Gacaca yitwaga.

Ati: “Abantu bavugishe ukuri, abakoze icyaha bamenyekane bahanwe ariko habeho n’ibihano bitoya bishobora gufasha abantu gusubira mu muryango nyarwanda bakabana n’abandi. Ni aho haziyemo amahitamo yo gusaba imbabazi.”

Asobanura ko gusaba imbabazi bivuga uwakoze Jenoside, usaba imbabazi uwo yayikoreye. Ubwiyunge burareba uwakoze Jenoside n’uwayikorewe.

Nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Minisitiri Dr Bizimana avuga ko hari abataragize uruhare muri Jenoside ari benshi cyane bamaze kuvuka, hari n’abari batoya Jenoside iba batayigizemo uruhare namba, badafite uwo baka imbabazi, badafite n’uwo baziha kuko bitabareba ako kanya.

Ni mu gihe ariko ngo ibikomere bikomoka kuri ayo mateka bibagiraho ingaruka.

Agira ati: “Umwana ukomoka ku mubyeyi wakoze Jenoside afite ibikomere bituruka ku mateka y’ubwicanyi bwakozwe na se.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko uwo mwana akeneye urugendo rwo gukira ibyo bikomere bityo ntaheranwe n’icyaha cyakozwe n’ababyeyi, icyakozwe n’abavandimwe, ntaheranwe kandi n’ubwicanyi bwakozwe n’abo mu muryango we.

Abarokotse Jenoside bafite ibikomere ndetse n’ababakomokaho kandi ibikomere bigenda bikurikirana.

Ibi ngo binagaragarira k’umwana uvuka k’umuntu wasigaye ari wenyine agasanga adafite Sekuru, adafite Nyirakuru, adafite Sewabo, adafite babyara be kandi abo bigana babafite, ibyo na byo hari igikomere bimutera mu buzima.

Minisitiri Dr Bizimana agira ati: “Ngaha aho ubudaheranwa buza. Ubudaheranwa yari indangagaciro nyarwanda, yigishaga Abanyarwanda kudaheranwa n’amage, kudaheranwa n’ibyago, kudaheranwa n’ibiza, ukagira imbaraga zo kubisohokamo wishatsemo ibisubizo ariko n’umuryango nyarwanda muri rusange ugufashije.”

Avuga ko bwa budaheranwa bugomba gushyirwamo imbaraga, kumvisha ko ari indangagaciro ifasha Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi no kudaheranwa n’amateka mabi y’abawe.

Ati: “Dufite n’abana banze kwitandukanya n’ubwicanyi bwakozwe na ba se, batitandukanya n’ingengabitekerezo y’urwango yaranze ababyeyi babo ahubwo bayikomeza, abo rero barimo kwanga kureba ka kamaro k’ubudaheranwa, bagahitamo kuba imbata y’icyaha.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ipfundo ribahuza bityo ngo ababushenye bakiriho bagomba gusaba imbabazi no kwemera icyaha bakoze.

Abavukiye mu buhunzi bafite ibikomere byabo kimwe n’abavukiye muri FDLR batahuka iki gihe kuko bamaze kuba abasore n’inkumi.

Aba na bo bafite ibikomere byo kuba baragiye muri Congo batahijyanye ahubwo bahajyanywe n’abakoze Jenoside ariko ya mateka akabatera ibikomere by’ubuhunzi no kutiga no kubaho mu buryo bubi bwose.

Ati: “Ubudaheranwa ni indangagaciro igufasha kubana n’ibyo bikomere, bitaguheranye, ukagira icyerekezo, ukagira n’iterambere ry’igihugu ariko udasigaye.”

Uwizeye Jean de Dieu, Umukangurambaga mu Bumwe n’ubudaheranwa, avuga ko impamvu abantu batiyunga bituruka ku guheranwa n’ibikomere by’amateka ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Tugira igice cy’Abanyarwanda batahizwe ngo bicwe batanishe ariko bari aho, uyu munsi ni bo bafite ikibazo gikomeye cyane kuko ubundi umuntu wica umuntu wanatekereza ko yasaze ariko ntabwo ari ibinyarwanda usanze umuntu yicwa ugafunga amaboko, wagombye kuba ubihanirwa.”

Avuga ko umwana ukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside adafashijwe ashobora kugira imyitwarire nk’iy’abakoze Jenoside.

Yongeraho ko umwana w’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we adafashijwe ashobora kumva ko yaremewe kwicwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA