Minisitiri Dr Musafiri muri Guinée Conakry
Ubukungu

Minisitiri Dr Musafiri muri Guinée Conakry

NYIRANEZA JUDITH

July 3, 2024

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri ari muri Guinée Conakry aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku nshuro ya mbere inama iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Guinée Conakry Amadou Oury Bah yiga ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024, ikigamijwe cyari ugusuzuma urwego rw’ubuhinzi, hakarebwa imbogamizi zirimo, bityo hagashakwa ibisubizo bigamije iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Guinée Conakry.

Muri gahunda yiswe Gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza y’ibindi bihugu mu rwego rw’ubuhinzi, Dr Musafiri yagaragaje imbogamizi z’ingenzi zagaragajwe n’u Rwanda n’uburyo zikemurwa kugira ngo bifashe politiki nshya y’ubuhinzi muri Guinée.

Ni nyuma yuko ku ya 3 Kamena 2024, u Rwanda na Guinée byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Ayo masezerano yashyizweho umukono i Kigali na Minisitiri w’u Rwanda Dr Ildephonse Musafiri na mugenzi we wa Guinée Felix Lamah.

Hagendewe ku mibanire, ubucuti n’ubufatanye bihuza abaturage, ibihugu byombi byafashe icyemezo cyo kwagura no gushimangira umubano w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage b’ibihugu byombi.

Ubufatanye mu buhinzi bukubiyemo ibice icyenda by’ibanze birimo umusaruro w’ibihingwa no kugenzura ibyakonona ibihingwa, ubushakashatsi mu buhinzi, ibijyanye no kuhira n’iterambere ry’ubworozi, ndetse n’ibijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.

Ikindi kandi harimo kubungabunga, gutunganya no kwamamaza ibicuruzwa bikomoka ku bimera, sisitemu yo gutanga amakuru ku isoko (SIM), gutera inkunga no gucunga ingaruka z’ubuhinzi, amahugurwa n’imiterere y’abagira uruhare mu buhinzi, ubuyobozi n’ivugurura mu rwego rw’ubuhinzi.

U Rwanda na Guinée ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano yashyizweho umukono, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA