Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko Minisiteri ayoboye yahisemo kwigisha abasore n’abagabo kubaha umubiri w’umukobwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyambarire y’urubyiruko rw’urubyiruko rwiganjemo ab’igitsina gore, yigeze guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyo kuyirwanya.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’urubyiruko (MeetThePresident) cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Minisiriri Dr. Utumatwishima yagarutse ku mpaka zigeze kuba ku mbuga nkoranyambaga zitewe no gukumira imyambarire idakwiye yambarwa n’ubyiruko by’umwihariko abakobwa, mu bikorwa bitandukanye birimo ibitaramo bambaye imyambaro migufi abenshi bita ‘impenure’.
Uwo muyobozi yavuze ko mu gukemura izo mpaka, bahisemo kwigisha abagabo n’abasore kubaha umubiri w’ab’igitsagore. Ati: “Perezida wa Repubulika hari n’ikindi gitekerezo twabahaye [urubyiruko]. ntibadushima cyane. Twarababwiye tuti: ‘iyo wasinze ukora ibiteye isoni, hakaba n’abagukoresha bitwaje intege nke zawe. Biba byiza iyo ugiye gutarama wisanzuye ariko wambaye ibituma udasamara.”
Yongeyeho ati: “Twafunguye idirishya ryo kuganira, benshi batwereka ukuri kuri mu byo bavuga tubatega amatwi. Isomo twakuyemo ni uko tugomba kwigisha abasore, abagabo kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa.”
Impaka ku myambarire mu Rwanda ziyongereye nyuma y’igitaramo cy’Umuhanzi Diamond Platnumz cyabereye i Kigali ku wa 29 Kanama 2026, ubwo havugwaga ko hari abagore n’abakobwa batemerewe kwinjira kubera imyambaro bari bambaye yafatwaga nk’ibambitse ubusa.
Ibyo byatumye ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye, bagaragaza ibitekerezo by’uko ibyo byemezo byaba ari ukubuza abakobwa n’abagore uburenganzira bwabo cyane ko abakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bavugaga ko imyambarire igaragaza imiterere y’umugore cyangwa umukobwa ikurura abagabo bikabazamurira irari, bikaba byaba intandaro yo kubakorera ihohotera rishingiye ku myanya myibarukiro.

