Minisitiri Marizamunda yakiriye umuyobozi mu ngabo za Pakistan
Politiki

Minisitiri Marizamunda yakiriye umuyobozi mu ngabo za Pakistan

ZIGAMA THEONESTE

January 20, 2025

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo za Pakistan (PAF), Maj Gen Muneer-ud-Din.

Minisitiri Marizamunda ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj. Nyakarundi Vincent, ku biro bya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, bakiriye uwo Muyobozi n’itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

 Uru ruzinduko rugamije kurebera hamwe uko hanozwa imikoranire hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Igisirikare cya Pakistan.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Muri Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Mu Gushyingo 2023, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr François-Xavier Kalinda, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Pakistan, rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire binyuze mu Nteko Zishinga Amategeko.

Ni mu gihe kandi ubwo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Ullah Khan, yatangiraga imirimo yo mu Rwanda mu 2023, yakiriwe na Pererezida Kagame agaragaza ko u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane bityo azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo harimo ubucuruzi n’ishoramari.

Muri gahunda abo bashyitsi bafite mu Rwanda harimo kuzasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA