Minisitiri Mukazayire yacyeje Amavubi yatwaye FIFA Series 2026
Siporo

Minisitiri Mukazayire yacyeje Amavubi yatwaye FIFA Series 2026

SHEMA IVAN

March 31, 2026

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yishimiye ikipe y’Igihugu “Amavubi” yegukanye Igikombe cy’Itsinda A mu irushanwa rya FIFA Series 2026 ryakinwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro hakiniwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Ikipe y’u Rwanda yabigezeho nyuma Estonia ibitego 2-0 byatsinzwe na Biramahire Abbedy na Joy-Lance Mickels. Nelly Mukazayire wari kuri Stade Amahoro muri uyu mukino wihariwe n’Amavubi, yaje gucisha ubu butumwa ku rubuga rwa X ashimagiza Ikipe y’Igihugu yimanye u Rwanda.

Ati: “Mwarakoze cyane basore bacu ku bwo kwitanga mukimana u Rwanda. Mwaduhaye ibyishimo guhera ku munsi wa mbere wa FIFA Series 2026 kugeza mutwaye n’igikombe.” Yakomeje agira ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wacu [Paul Kagame] udahwema gushyigikira no guteza imbere Siporo. Imiyoborere yanyu y’indashyikirwa ni yo dukesha ibi byose. Turashimira by’umwihariko abafana b’Amavubi. Mbega ngo muraza muri benshi mugaha ikipe ‘morale’, murasobanutse cyane pe.”

Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, ukina anyuze mu mpande ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri no gutanga umupira umwe uvamo ikindi.

U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa, aho Itsinda A ryarimo u Rwanda, Estonia, Kenya na Grenada, Itsinda B rikabamo Aruba yatwaye igikombe, Macau, Tanzania na Liechtenstein.

Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi yitwaye neza muri FIFA Series
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ashyikiriza igihembo Leroy-Jacques Mickels
Leroy-Jacques Mickels ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA