Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yashyikirije Perezida wa Senegal m, Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Senegal binyuze mu itangazo bashyize hanze.
Minisitiri Mukazayire na Perezida Diomaye Faye bagiranye ibiganiro byibanze ku nyungu u Rwanda na Senegal bihuriyeho mu birebana n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Izo nyungu zagarutsweho zirimo izo guteza imbere urubyiruko, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibirebana na kandidatire ya Louise Mushikiwabo u Rwanda rwatanze ngo akomeze kuyobora OIF.
Minisitiri Mukazayire akomeje uruzinduko mu bihugu by’inshuti atwaye ubutumwa bwa Perezida Kagame, bujyanye no gukomeza gushyigikira uyu mukandida wagaragaje ubushobozi ndakuka bwo kuyobora uyu Muryango.
Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu Mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.
Uyu mubano washimangiwe n’inzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali. Perezida Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025.
Mu kwezi k’Ukwakira 2025, Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda rwatanze umusaruro ufatika, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.
Amasezerano yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo ndetse n’abandi batuyeyo ku bw’impamvu zitandukanye.


