Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro na Bogdanov Mikhail Leonidovich, Minisitiri wungirije w’u Burusiya ushinzwe umubano n’u Burasirazuba bwo hagati n’Afurika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no ku kibazo cy’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni ikiganiro cyabereye kuri telefoni, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yavuze ko cyatanze umusaruro mwiza.
Iti: “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’u Burusiya banungurana ibitekerezo ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Minisitiri Nduhungirehe yanaganiriye na mugenzi we w’u Buholandi Caspar Veldkamp, ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yamugaragarije ko u Rwanda rwasabye ko imirwano ihagarara hagati y’impande zihanganye muri Congo kandi hagasubukurwa ibiganiro bya politiki nk’inzira irambye yafasha kugera ku mahoro.
U Rwanda rwafashe ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo by’umwihariko nyuma y’ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje akemeza ko ashaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubwirinzi bwari ngombwa kubera ubufatanye bw’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’Ingabo za FARDC mu guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose biri mu bigomba kwitabwaho kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bibashe gukemuka.
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya umaze imyaka irenga 60
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya mu bya dipolomasi ni uw’igihe kirekire kuko watangijwe ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963, nyuma y’umwaka umwe gusa u Rwanda rubonye ubwigenge.
Ibihugu byombi bikomeje kwimakaza umubano uzira amakemwa woroshywa na za Ambasade ibihugu byombi bifite.
Ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku bufatanye mu bya Politiki, ibya gisirikare, uburezi ndetse no guteza imbere abakozi,
U Burusiya butanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda ndetse na bamwe mu bapolisi bahererwa amahugurwa n’imyitozo muri icyo gihugu.
Mu myaka irenga 60 ibihugu byombi bimaze bifitanye umubano mu bya dipolomasi, abanyeshuri basaga 800 b’Abanyarwanda bize muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Burusiya mu mashami y’amategeko n’ubumenyi bwa Politiki.
Mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize, Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda Alexander Polyakov, yavuze ko afite inshingano zo kurushaho kwimakaza umubano w’amateka hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Amb Polyakov yahamije ko u Burusiya bwubaha uburyo u Rwanda ruhangamo ibishya kandi rushyira imbaraga mu guharanira iterambere no gukemura ibibazo by’Afurika mu buryo bwa kinyafurika, binyuze mu kwihuza k’umugabane no mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yagize ati: “Twumva tutazuyaza impamvu iri inyuma y’icyemezo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda ku kibazo gikomeye cyo mu Burasirazuba bwa RDC kandi dushyigikiye twivuye inyuma igitekerezo cyo gukemura ibibazo mu buryo bw’amahoro, binyuze mu biganiro bishingiye ku kwemera ukuri.”
Amb. Polyakov yanavuze kandiko u Burusiya n’u Rwanda bisangiye umubano uzira amakemwa mu nzego z’ubutwererane zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeli, ubutwererane mu bya gisirikare, ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi.