Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasederi Brig. Gen. Mamary Camara, guhagararira Mali mu Rwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ubera ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwereraneku Kimuhurura.
Mali yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017
U Rwanda na Mali bisanganywe imikoranire mu ngeri zitandukanye ndetse muri Werurwe uyu mwaka ibihugu byombi byasinye amasezerano 19 arimo ay’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.
Mu 2022 kandi Abayobozi b’ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.
Mu 2017 kandi, Minisitiri w’Ubutabera muri Mali yagiriye uruzinduko mu Rwanda agaragaza ko azahita ashyiraho urwego rukora nk’Abunzi mu gukemura ibibazo by’abaturage.