Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe na album ya Bruce Melodie
Imyidagaduro

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe na album ya Bruce Melodie

MUTETERAZINA SHIFAH

January 17, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye album ’Colorful Generation’ ya Bruce Melodie, ahamya ko atekereza ko izaba imwe mu nziza z’umwaka wa 2025.

Yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa ’X’, ahamya ko ari nziza.

Yanditse ati: “Album ’Colorful generation’ ya Bruce Melodie yamaze gusohoka ku mbuga zose zicuruza imiziki, ni imwe muri album nziza z’uyu mwaka.”

Akomeza agaragaza zimwe mu ndirimbo zigize iyo album yakunze kurusha izindi zirimo Rosa, Maya, Nzaguha umugisha, Nari nzi ko uzagaruka, n’izindi, avuga ko ari indirimbo zizakundwa n’abatari abakunzi ba muzika.

Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe ashyigikiye uyu muhanzi, kuko ari mu bayobozi batandukanye bitabiriye igitaramo cyo gusogongera iyi album cyabaye tariki 21 Ukuboza 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA