Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe akomeje kugaragaza urwo yihebeye umuziki Nyarwanda ndetse ntahishira abahanzi n’ibitaramo byamunyuze.
Ibyo bishimangirwa n’uko awushyigikira mu buryo butandukanye haba mu kwitabira ibitaramo,kugura alubumu z’abahanzi n’ibindi.
Mu ijoro rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2025, Minisitiri Nduhungirehe ntiyahishe amarangamutima ye aho yari yitabiriye igitaramo; ‘Icyambu 4’ cy’umuhanzi w’indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, amubwira akamuri ku mutima.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ Nduhungirehe yavuze ko uwo muhanzi arenze kuba uw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize ati:” BK Arena yuzuye, amasaha ane ku rubyiniro,gusabana n’abafana, Israel Mbonyi arenze kuba ari umuhanzi w’indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana!.”
Urukundo rwa Amb Nduhungirehe ku bahanzi ntirugarukira gusa kuri Israel Mbonyi kuko aherutse no kugaragaza ko Bruce Melodie ayoboye urutonde rw’abahanzi n’indirimbo byigaruriye umutima we mu mwaka wa 2025, ndetse umwaka wawubanjirije yaguze alubumu yuwo muhanzi miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa 23 Ukuboza 2025, yavuze ko ku rutonde rw’abahanzi n’indirimbo zamunyuze ku rubuga rwa Spotify mu 2025, Bruce Molodie abahiga bose.
Muri uku Kuboza kandi yakiriye mu biro bye umuhanzi Bwiza uri mu myiteguro yo gutangira ibitaramo bizenguruka Isi, amwizeza ubufasha by’umwihariko kuzamuhuza na Ambasade z’u Rwanda.
Minisitiri Amb.Nduhungirehe akunze kugaragara yizihiwe mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda byaba iby’umuziki wa Gakondo, uwo kuramya no guhimbaza Imana, injyana zigezweho,(circular music) n’ibindi.

