Minisitiri Nkulikiyinka yasabye Seychelles gushyigikira Mushikiwabo mu matora ya OIF
Politiki

Minisitiri Nkulikiyinka yasabye Seychelles gushyigikira Mushikiwabo mu matora ya OIF

Imvaho Nshya

March 21, 2026

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Seychelles, aho yakiriwe na Visi Perezida w’iki gihugu, Sébastien Pillay, baganira ku gushyigikira Umunyawrwandakazi Louise Mushikiwabo uri kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ku Isi (OIF).

Iby’uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu byemejwe mu itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026.

Rigira riti: “ Baganiriye ku bijyanye n’uburyo Seychelles yashyigikira kandidatire y’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo urimo kwiyamamariza manda ya 3 yo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku kwagura umubano w’ibihugu byombi n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano byashyizeho umukono by’umwihariko mu nzego z’ubuhinzi n’ubukerarugendo”.

Ku wa 12 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Yayoboye manda eshatu.

OIF yatangiye mu 1970 ifite abanyamuryango 90, kugeza ubu imibare igaragaza ko uyu muryango ukomeje gutera imbere aho abavuga Igifaransa bageze kuri miliyoni 396.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Seychelles mu 2023, ibihugu byombi byemeranyije kwifatanya mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ishoramari n’umutekano.

Icyo gihe, u Rwanda na Seychelles byagiranye amasezerano yo gukuraho ‘visa’ mu rwego rwo korohereza abaturage b’ibihugu byombi kugenderana no guhahirana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA