Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC), Nsengimana Joseph yashishikarije ababyeyi kwita ku bana bagiye mu biruhuko, bakagira icyo bafasha mu muryango aho kwirirwa bazerera.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Igikorwa cyo gutangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’Igihugu cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge.
Yagize ati: “Turashishikariza ababyeyi ko muri aya mezi 2 abana bari mu imuhira, bashobora kubitaho, bakabafasha, nabo bana bagashaka uburyo bagira icyo bamarira ababyeyi muri iki gihe cy’ibiruhuko.”
Nsengimana yakomeje asobanura akamaro k’ibizamini.
Yagize ati: “Ibyo bizamini bizerekana niba abatsinze ngo bashobore kujya mu mashuri yisumbuye. Turabasaba ko batsinda.
Ubundi ibyerekeye ibizamini ni ukugira ngo gusa abanyeshuri nkuko mwabonye batangiye gukora ibizamini, kugira ngo berekane cyangwa se umuntu amenye ko bize bakaba baramenye ibyo bize. Ni cyo bigamije.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana yanagaragaje uburyo hashyizweho gahunda yo gufasha abana kwiga kandi bagatsinda.
Ati: “Ahanini habaye gahunda ya ‘remedial’ zituma bashobora kwitegura gukora neza ibyo bizamini, mu mezi ashize byarakozwe ubu bazatsinda neza kurusha uko batsindaga.”
Yavuze kandi ku bijyanye n’abakopera ndetse n’abakopeza, avuga ko ibizamini bifunze neza hizewe ko ntaho byagiye kandi atari n’umuco, ari ibintu bikwiye kubaho na gato.
Ikigo cyatangirijwemo ibizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, higa abana barimo abafite ubumuga bwo kutavuga, bafashwa hakoreshwa ururimi rw’amarenga.
Yagize ati: “Abafite ubumuga, hari ibikoresho, abana bafite ubumuga nabo bagomba kwiga kuko ni abana nk’abandi. Hano kuri iri shuri hari abana bafite ubumuga cyane cyane batumva, bakoresha amarenga no mu kubazwa amabwiriza bahabwa hakoreshwa ururimi rw’amarenga, no mu ishuri bakoresha ururimi rw’amarenga ngo bashobore kwiga.”
Ku banyeshuri bari mu biruhuko, bashyirirwaho gahunda zibafasha zibafitiye akamaro, aho kwirirwa bazerera.
Minisitiri yagize ati: “Hari na gahunda tugenda dushyiramo mu kiruhuko ngo abanyeshuri batajya kuzerera ngo babure icyo bakora ariko bagire akamaro kandi bashobore no kwita ku miryango yabo, bamenye uko barumuna babo bameze cyangwa bakuru babo, bagire icyo biga bagire icyo bamara muri ibi biruhuko. “
Yongeyeho ati: “Abana bagashaka uburyo bagira icyo bamarira ababyeyi muri iki gihe bari mu biruhuko, ibyo kwicara umuntu yerera babikure mu mutwe kugira ngo bitegure nibagaruka umwaka utaha bazaze biteguye gutangira amashuri mu buryo bushimishije.”
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena bizasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bizakorwa kuva ku ya 09 Nyakanga bikazasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.