Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa zigize Inama y’Ubutegetsi ya WFP
Ubukungu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa zigize Inama y’Ubutegetsi ya WFP

Imvaho Nshya

November 30, 2024

Abagize inama y’ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente byibanze ku guteza imbere amakoperative y’abagore n’urubyiruko akora ubuhinzi.

Andreas Von Brandt wari uhagariye iri tsinda avuga ko iri tsinda ryasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ingambi z’impunzi ndetse banibonera uburyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri irimo gutanga umusaruro.

Yagize ati “Twaganiriye ku byavuye mu rugendo rwacu twagize mu Ntara y’Amajyepfo, twasuye amakoperative y’abahinzi n’aborozi, twasuye inkampi z’impunzi ariko kandi dusura n’imishinga y’ubuhinzi, haba imishinga igitangira n’imishinga minini.”

Yakomeje agira ati: “Hamwe rero na Minisitiri w’Intebe twagize amahirwe yo kuganira ku kamaro ko kugira uruhererekane mu by’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, uburyo kwihaza mu biribwa bikwiye kwitabwaho na za Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Uburezi, Ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, ikindi kandi twishimiye mwagezeho ni gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ari umufatanyabikorwa muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2).

Haganiriwe kandi ku bufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bigezweho mu buhinzi bijyanye n’imiterere y’ahantu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA