Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Antalya muri Türkiye, aho ahagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ibihe izwi nka COP31.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe binyuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, rishimangira ko ari we witabiriye iyo nama yatangiye tariki ya 9 ikazageza ku ya 20 Ugushyingo 2026. Rigira riti: “Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yageze i Antalya muri Türkiye, aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Kagame, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ibihe”.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga abarenga ibihumbi 90, yibanda ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byiyemeje mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma iteganyijwe ku wa 11–12 Ugushyingo, igamije gushimangira ubufatanye mpuzamahanga n’ubushake bwa politiki mu guhangana n’iki kibazo.
Abitabiriye iyi nama zaganira ku ngingo zirimo kongera amafaranga agenewe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no korohereza ibihugu biyakeneye kuyabona, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo guhangana n’ingaruka zayo.
Hazanaganirwa ku buryo bwo kwimukira ku bukungu budahumanya ikirere, hirindwa ko abakozi n’abaturage basigara inyuma muri iryo hinduka. Iyi nama inibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije, ubuhinzi n’ibiribwa, imijyi n’ibikorwa remezo bihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Hari kandi gutangiza isuzuma rusange rya kabiri ry’aho Isi igeze mu kugera ku ntego z’Amasezerano ya Paris, hagamijwe kugaragaza ibyagezweho n’ahakeneye kongerwa imbaraga.
Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko imwe mu ntego u Rwanda rujyanye muri COP31 ari ugushaka inkunga y’imari ihagije yo kubungabunga ibidukikije, iteganyijwe kandi yoroshye kugeraho, cyane cyane inkunga igenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera ubushobozi bwo kuzihanganira.
Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, igaragaza ko u Rwanda rumaze kwinjiza arenga miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika binyuze mu isoko rya karubone, mu gihe iri soko ryanditse imishinga 29.
