Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

October 22, 2025

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva byatangaje ko kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, yakiriye Aurélie Royet-Gounin, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugira buti: “Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzweho no kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Nyuma y’uko umubano w’ibi bihugu byombi wamaze igihe utameze neza kubera uruhare abari abayobozi b’Ubufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije haba mu burezi, mu ikoranabuhanga, n’ahandi.

Ibi byashimangiwe n’uruzinduko rw’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2021, rwarushijeho kunoza umubano w’ibi bihugu byombi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA