Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abayobozi gutahiriza umugozi umwe
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abayobozi gutahiriza umugozi umwe

KAMALIZA AGNES

March 23, 2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma guharanira gusenyera umugozi umwe kugira ngo banoze inshingano hagamijwe gutanga umusaruro no guteza imbere abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki yaa 23 Werurwe 2026, mu nama yahurije hamwe abo bayobozi iri kwigira hamwe intambwe imaze guterwa n’uruhare rw’izo nzego mu kubaka umuryango uhamye kandi utekanye. Ni inama iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, aho yibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umuturage Ku Isonga’.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Abayobozi bakwiye guhuza imbaraga hagamijwe gutanga umusaruro kandi bakaba ikipe itsinda. Yagize ati: “Tugomba guharanira gusenyera umugozi umwe, tukanoza imikorere n’imikoranire hagati y’Inzego zose. Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda. Gutanga serivisi nziza ku baturage tubigire umuco kuko ari inshingano yacu nk’abayobozi.”

Yagaragaje ko nta rwego na rumwe rukwiye gukora ukwarwo ahubwo imbaraga zabo zikwiye kuzuzanya kuko bahuje inshingano kandi uwo bakorera ari Umunyarwanda; bityo akwiye kubona serivise ziboneye.

Yibukije abo bayobozi ko bagomba kunoza inshingano ku bw’ineza y’abaturage bakita kuri serivisi zihabwa abaturage, kumenya neza ibibazo bafite no kubikemura ku gihe binyuze mu bufatanye. Yagize ati: ”Igihe uhuye n’ikibazo mu Karere kawe, ukabona ukeneye ubufasha bwisumbuyeho, ihutire kukigeza ku nzego bireba zigufashe.” Yibukije abo bayobozi ko hari ibyo badakwiye kureberera nk’ibibazo by’isuku nke, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi byugarije abaturage.

Iyi nama y’umunsi umwe, yahurije hamwe izo nzego ngo zisuzumire hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye.

Muri NST2 (2024-2029), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo nibura 1,230,000, kongera ibyoherezwa mu mahanga inshuro 2, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage bose, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya imirire mibi, no guteza imbere ikoranabuhanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA