Minisitiri w’Uburezi yatumiwe muri Gen-Z Comedy

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Minisitiri w’Uburezi yatumiwe muri Gen-Z Comedy

NYIRANEZA JUDITH

August 24, 2026

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatangajwe nk’umutumirwa w’umunsi mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2026 ari na cyo gisoza iby’uku kwezi.

Ibi bitaramo ubusanzwe bizwiho guha umwanya abanyarwenya bakizamuka bakagaragaza impano zabo ariko bikagira n’umwanya w’abatumirwa b’umunsi biganjemo abafite amazina muri sosiyete mu rwego rwo kuganiriza urubyiruko ruba rwabikoraniyemo.

Kuri iyi nshuro, ibi bitaramo byatumiwemo Minisitiri Nsengimana aho azaganiriza urubyiruko ruzacyitabira ku ngingo zitandukanye zijyanye na gahunda z’uburezi bw’u Rwanda.

Uretse kuganiriza urubyiruko azanatanga ubutumwa bw’impamba ku banyeshuri bari gusoza ibiruhuko bitegura gusubira ku masomo.

Undi watumiwe muri iki gitaramo cy’urwenya ni Kate Bashabe, na we witezweho kuzaganiriza abazitabira iki gitaramo, ndetse na Diez Dolla na ZeoTrap, bazasusurutsa abakunzi b’umuziki.

Iki gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo abahanga mu gusetsa by’umwihariko abazamukiye muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy nka Ambassador w’Abakonsomateri, Muhinde, Salisa, Taikun Ndahiro, Mavide & Pazzo, Joshua, Rufendeke n’abandi banyuranye.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka “ Gen-z Comedy

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA