MINIYOUTH yongerewe inshingano z’ubuhanzi zikurwa muri MINUBUMWE
Politiki

MINIYOUTH yongerewe inshingano z’ubuhanzi zikurwa muri MINUBUMWE

NYIRANEZA JUDITH

December 15, 2023

Habaye impinduka muri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) hongerwamo n’inshingano z’ubuhanzi ubusanzwe zabarizwaga muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Izi mpinduka zashyizwe ahagaragara mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, rivuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.

Kubera izo mpinduka, Minisiteri y’Urubyiruko irahindura izina yitwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) izagumana umurage ndangamuco mu shingano zayo.

Minisiteri zombi zizakomeza gufatanya mu kubungabunga no guteza imbere Umuco, Ubuhanzi n’Ubugeni.

TANGA IGITECYEREZO

  • Uwumugisha prince verdique
    July 6, 2025 at 2:49 pm Musubize

    Mwiriwe amazina yange ni prince,mfite umushinga wa drones ariko kuva 2022 kugeza 2025 sindabona uwamfasha nkazamura iterambere kuri drone nibindi byinshi mfite nagirango numve niba mwamfasha

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA