Miramago Amin yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera
Ubukungu

Miramago Amin yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera

KAMALIZA AGNES

March 23, 2026

Miramago Amin yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, (PSF) asimbuye Ruzibiza Stephen, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2015. Miramago ahawe izo nshingano avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR); umwanya yagiyeho kuva mu 2017.

Mu gihe yamaze ari Umuyobozi muri ICPAR, yafashije u Rwanda kubona abanyamwuga no kuba Umunyamuryango w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ababaruramari, (IFAC) ndetse ashyigikira impinduka mu micungire y’imari ya Leta, by’umwihariko binyuze mu kwemerwa k’uburyo mpuzamahanga bw’ibaruramari hagamijwe kongera ubushishozi no gukorera mu mucyo.

Miramago yanahagarariye u Rwanda mu biganiro byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga bigamije imikoranire n’imiryango mpuzamahanga y’ababaruramari no gufatanya n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhuza amahame y’umwuga.

Miramago Amin yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA