Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bibarutse imfura yabo
Imyidagaduro

Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bibarutse imfura yabo

MUTETERAZINA SHIFAH

February 19, 2024

Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda, n’umugabo we Murekezi Pacifique bibarutse imfura yabo, ariko akaba ubuheta bwa Bahati Grace, kubera ko imfura ye yayibyaranye na K8 Kavuyo.

Umwana w’umuhungu wa Miss Bahati na Murekezi yavutse tariki 13 Gashyantare 2024, bahita bamwita Murekezi B. Raphaël, akaba akurikira mukuru we Muhire Ethan.

Ni inkuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa Miss Bahati, ubwo yasangizaga abamukirikira ayo makuru abinyujije ku ifoto y’umwana yahashyize, akayikurikiza amagambo agaragaza ko we n’umugabo we batewe ishema no kwibaruka umwana.

Yagize ati: “Imitima yacu isendereyemo umunezero n’amashimwe.”

Aba bombi bizihiwe no kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, inkuru y’urukundo rwabo yamaze igihe kitari gito kugeza ubwo tariki 05 Nzeri 2021.

Murekezi Pacifique aherekejwe n’inshuti n’umuryango basabye banakwa Bahati Grace, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bahati yabyaye neza, kandi n’umwana nta bibazo yigeze avukana, kuko yavutse apima ibilo 3.1.

Bahati Grace yumvikanye cyane mu rukundo igihe kitari gito, n’umuhanzi nyarwanda wamenyekanye nka K8 Kavuyo, banabyaranye umwana w’umuhungu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA